Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 ku rusengero rw’itorero rya Great Salvation Christian Centre muri leta ya Lagos muri Nigeria, intambara yararose ubwo umugabo n’umuryango we basangaga umugore we ashyingirwa undi mugabo.
Uyu mugabo wateje imvururu yitwa Iberemu Osadebe, umugore we yasanze ashyingirwa we yitwa Gloria Osadebe. Amakuru ya Punch avuga ko aba bari barakoze ubukwe bwa gakondo, ndetse babyaranye umwana w’umuhungu.
Byageze aho Osadebe arwara mu gihe cy’imyaka itanu, imitungo hafi ya yose ayimara yivuza. Byakomeje gusa n’ibinanirana, ajya kwivuriza mu aho yavukiye mu gace ka Isiala Mbano.
Uyu mugabo w’imyaka 43 wari ukirwaye yakiriye amakuru ko umugore we bari bamaranye imyaka 20 yasize mu rugo, azakora ubukwe ku wa Gatandatu. Ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama, yavuye muri Isiala Mbano, agaruka i Lagos ndetse abwira Polisi ko byanga byakunda ubukwe bw’umugore we agomba kubuhagarika.
Yageze mu rusengero aho ubukwe bwaberaga ari kumwe n’abo mu muryango we, ku wa Gatandatu mu masaa tanu y’amanywa. Abashumba b’iri torero bamumenye atarivuga, bamusabye ko yareka ubukwe bugakomeza ariko arabyanga.
Osadebe n’umuryango we bateje imvururu, basaba ko ubukwe buhagarikwa igitaraganya.
Gusa uruhande rwa Gloria ruvuga ko uyu mugore tariki ya 23 Werurwe 2020 yari yarasabye gatanya bitewe n’ubusinzi, kunywa itabi no kuba Osadebe n’umuryango we nta rukundo bari bakimwereka, yabagaga akifasha.
Urukiko rwari rwasabye ko bombi bitaba tariki ya 1 Mata 2020, kugira ngo rwumve impamvu zatuma Gloria atandukana na Osadebe, gusa ngo ntibigeze bahagera kuko bitari byemewe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Imvururu umuryango wa Osadebe wateje zatumye Gloria ava mu bukwe, arahunga n’uburakari buvanze n’agahinda. Yahise akuraho imirongo ye ya telefone yose, kugira ngo yirinde uwamuvugisha.


