RDC itegereje icyo u Rwanda rukora ku kibazo cya Ambasaderi Karega

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, David Jolino Makelele yatangaje ko Guverinoma y’igihugu cye itegereje icyo u Rwanda rukora ku kibazo cya Ambasaderi warwo, Vincent Karega.

Iki kibazo uyu Minisitiri yavugaga ni ubutumwa Ambasaderi Karega yashyize kuri Twitter anyomoza umunyamateka Benjamin Babunga, wavugaga ko hashize imyaka 22 ingabo z’u Rwanda zishe Abakongomani 1100 bo muri Kasika muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ubu butumwa bwa Ambasaderi Karega bwakuruye umwuka mubi, buzamura n’urwango kuri uyu mudipolomate n’u Rwanda ndetse bituma bamwe mu Bakongomani bahamagawe n’imiryango nka LUCHA bigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.

Hashize umunsi umwe Karega yanditse ubu butumwa, tariki ya 25 Kanama 2020 Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi mu biro bye yagiranye ikiganiro n’uyu mudipolomate w’u Rwanda, gusa ibyari byavugiwemo ntibyamenyekanye.

Minisitiri Makelele yabwiye Actualite.CD ko Umukuru w’Igihugu cye atigeze yishimira ubutumwa bwa Ambasaderi Karega ngo kuko bitari bikwiye mu mibanire y’ibihugu byombi. Ku ruhande rwe yabanje kugira ati: “Ambasaderi w’u Rwanda yararengereye bijyanye n’umubano w’ibihugu byacu.”

Ku bijyanye n’ibyo Perezida Tshisekedi na Ambasaderi Karega baganiriyeho, Minisitiri Makelele yagize ati: “Ambasaderi w’u Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, amubwira igikenewe kuri iki kibazo. Perezida yafashe umwanzuro wo kugeza iki kibazo ku bayobozi bo mu Rwanda.”

Iki gitangazamakuru cyabajije uyu Minisitiri niba iki kibazo cyaragejejwe ku Rwanda nk’uko Tshisekedi yari yabyanzuye, asubiza ati: “Nakubwira ko byakozwe, ubu dutegereje ikizavamo mu minsi iri imbere.”

Mu buryo busa n’ubusubiza impamvu ibyagiye bikorwa nyuma y’ubutumwa bwa Ambasaderi Karega bitarigeze bitangazwa, Minisitiri Makelele yagize ati: “Ibibazo bya dipolomasi ntabwo bijyanwa ku kibuga ku karubanda.”

Ubu butumwa bwakuruye ibi bibazo byose Ambasaderi Karega yabwanditse ku rubuga rwa Twitter tariki ya 24 Kanama 2020, Abakongomani bakoresha uru rubuga babusamira hejuru, guhera ubwo bamwe muri bo batangira gusaba ko yirukanwa mu gihugu cyabo. Gusa nyuma yo kubona ko bwazamuye umwuka mubi, yahise abusiba, n’ubwo bamwe bari bamaze kubufotora, bakaba bakibwifashisha bamurwanya kugeza ubu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *