Inama y’Umutekano y’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 7 Nzeri 2020 yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera DASSO Uwihagurukiye Sylvia wemeye kurera uruhinja rwatowe mu gishanga kiri ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, avuga ko DASSO Sylvia usanzwe ukorera mu murenge wa Kabarore, yazamuwe ku ipeti riri mu cyiciro cya ba ofisiye muri uru rwego, umushahara we na wo ukaba wahise uzamurwa.
Ipeti uyu DASSO yahawe rimuha ububasha bwo kuba umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’umurenge, cyangwa se agahabwa undi mwanya ku rwego rw’akarere.
DASSO Sylvia yafashe uru ruhinja rumaze iminsi ine ruvutse, tariki ya 20 Kamena 2020, ubu rukaba rurengeje amezi abiri y’amavuko. Ku myaka 32 y’amavuko, yari asanzwe afite umugabo n’abana batatu.
Soma inkuru irambuye ku buryo DASSO Uwihagurukiye yafashe uyu ruhinja hano https://bwiza.com/?Gatsibo-DASSO-yemeye-kurera-uruhinja-rw-iminsi-ine-rwatowe-mu-gishanga

6 Responses
DASSO wiyemeje kurera uruhinja rwari rwaratawe yagizwe ‘Ofisiye’
KOMERA KOMERA NKINDI IBEREYE INKERA NI WOWE NYAMPINGA N’AHO ABANDI BO NI UKURATA UBWIZA BW’INYUMA KU RUHU K’UMUTIMA BABEREYE AHO , UWADUHA NK’ABAWIHAGURUKIYE 5000 MU GIHUGU NTA MPINJA ZAZONGERA GUPFIRA MU MISARANE NO MU NZUZI N’IMIGEZI TUMUHAYE IMPUNDU

Ndifuzako wanyemerera uwo mwan tugafatanya kumwitaho nshuti
Please nyandikira kuriyi number 0781896414
Uwo mwana n’isoko y’umugisha