Abaturage 33 bo mu tugari twa Kagatamu, Gasheke na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane zabo nyuma yo kwangirizwa ibyabo ubwo REG yahacishaga amashanyarazi, bakavuga ko abayabonye ari abasanzwe bazwi, bifite, bagakeka ko haba hakoreshwa ikimenyane mu kwishyura abangirijwe.
Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bangirijwe ibyo bari batezeho amararo n’amaramuko birimo ibiti byubakishwa n’iby’imbuto ziribwa, imyaka irimo kawa n’urutoki, n’imirima iri munsi y’aho hacishijwe umuyoboro w’amashanyarazi bakaba badashobora kuyihinga, bamwe bakarara mu kizima kandi iyo bayabona bari gushyira umuriro mu nzu zabo, kwishyura mituweli bikaba bidashoboka kuko ntaho bayakura byongeye ko na COVID-19 yaje ibasonga,bagasaba kwishyurwa ngo bikenure.
Ushizimpumu Samuel yagize ati’’ Imyaka 7 irashize nta kindi twikorera uretse gusiragira kuri ayo mafaranga tuyatangiraho n’andi yakadutunze ngo turi mu ngendo zidashira, tujya kuri REG ku rwego rw’a karere ababishinzwe bakatubwira ko amafaranga yasohotse ari mu karere bakajya batubwira n’abo tubaza, twagera ku karere bakaduteragirana keretse umunsi umwe umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, muri Werurwe uyu mwaka, yatweretse mu mashini ko amalisiti turiho nta kibazo afite n’amafaranga agiye kuza,ariko n’ubu twarahebye.’’
Yarongeye ati: “Bandimo arenga 620.000, iyo bayampa, mba naraguze akarima gasimbura akangijwe kuko nta kindi twateramo, nkaba ngahinga niteza imbere, mfite abana 6 sinigeze mbatangira mituweli kuko n’ibi bihe bya COVID- 19 ibiraka byabuze nta handi nayakura,tukababazwa n’uko hari bamwe bishyurwa abandi tureba, kandi abayahabwa ari abasanzwe bifite, uko bigenda ngo bo bayabone twe tuyabure bikatuyobera.’’
Barakagwira Christine na we ati: “Mbana n’abana n’abuzukuru,twse hamwe turi 10,inzu igiye kutugwaho nabuze icyayisana kandi bandimo arenga 220.000, n’ubu imvura iguye sinzi aho nakwerekeza. Twasiragiye ku murenge baduhoza mu nzira batatubwira ko hari icyo tubura,hari abayabona twe tugataha amara masa twayobewe ikindi twakora, batwishyure badukure mu rusiragiro rudashira.’’
Kagorano Venant w’imyaka 75 na we ati: “Nari nateye ibyo biti n’izo kawa niteganiriza izabukuru none inzara igiye kunyicira mu nzu REG imfitiye amafaranga yagombye kumpa ngo nsanze neza. Akarere nikadukurikiranire ibyacu kuko imyaka 7 ni myinshi cyane, nagombye kuba hari intambwe nateye mu iterambere ariko imibereho mfite irababaje kandi nari narakoze ngo nzibesheho ariko nsaza nabi kubera kwangirizwa ibyange sinishyurwe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko imikorere mibi ya REG mu myaka yashize ku bijyanye n’ingurane ari yo yatumye muri aka karere hari abaturage benshi bagisiragira ku ngurane z’ibyabo imyaka myinshi ariko ko iki kibazo cyahagurukiwe,Akarere gashaka ko kiva mu nzira abaturage bakareka guhora basiragira ku mafaranga yabo bayatangaho andi y’ingendo.
Ati: “Byapfiraga ko mbere banyuzaga ahantu amashanyarazi batabanje gukorera abaturage igenagaciro ry’ibyabo byangizwa bigatuma abaturage bamara imyaka n’imyaniko mu rusiragiro ntibishyurwe banatumwa ibyangombwa bitarangira, ariko ubu byatangiye gukemuka, umuturage azajya abanza kubarurirwa ibye,yishyurwe mbere yo kubyangiza, iyo mikorere mibi ntizongera.’’
Yarakomeje ati: “Bariya baturage kimwe n’abandi b’aka karere bafite icyo kibazo, turi kubikurikirana ngo bishyurwe bive mu nzira kandi uwo murongo ni na wo REG ifite, bihangane barishyurwa mu gihe cya vuba gishoboka rwose kuko hari na bamwe amafaranga yabo yageze ku mirenge SACCO, n’aba bajyayo bakareba ko barimo,ariko byo iki kibazo kiraza kuva mu nzira rwose.’’
Ikibazo cy’ingurane z’ahacishwa amashanyarazi muri aka karere gisa n’icyabaye agatereranzamba kuko gifitwe na benshi kandi bavuga ko kimaze imyaka itari mike, bamwe mu baturage bagashinja ubuyobozi bwa REG muri aka karere imikorere mibi irimo no kubabeshya ko ibyabo bigiye gutungana ari nko kubikiza imyaka igashira indi igataha, bagashima ubuyobozi bushya bw’Akarere imbaraga babona bufite mu kubishyuriza,bakizera ko aka karengane kazacika.
Uyu mukecuru Mukanyimbuzi Marie ababazwa no kurara mu kizima kandi ingurane y’ibye byangijwe yaragombaga kuyizanamo amashanyarazi mu nzu ye akaba ahabona


