Igisirikare cya Uganda gikomeje kugorwa no gufata imfungwa zatorotse gereza nkuru ya Singila iherereye mu Karere ka Moroto tariki ya 16 Nzeri 2020, zigatwara imbunda zirenga 30.
Kugeza ubu amakuru mashya avuga ko mu mfungwa 219 zatorose, izigera ku 9 ni zo zimaze gufatwa mu gihe izindi eshatu zarashwe zigapfa, imbunda 15 mu zirenga 30 zatorokanye, ni zo zimaze kubohozwa.
Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda ziri guhiga izi mfungwa, Lt. Col. Deo Akiiki mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, yavuze ko ubu bigoye kuzifata kuko ngo: “Zamaze kwivanga n’abaturage.”
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso na we mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 yavuze ko nta cyahindutse kuri raporo y’izi mfungwa. Ati: “Mu by’ukuri nta cyahindutse ku makuru twabahaye ejo hashize. Gusa turabamenyesha ko operasiyo igikomeje.”
Brig. Gen. Byekwaso yavuze ko nta cyahindutse
Kugira ngo n’izisigaye zifatwe, Lt. Col. Akiiki yasabye abaturage gufasha ingabo z’igihugu zigikomeje operasiyo.
Iyi gereza ubusanzwe yari ifungiwemo imfungwa zirenga 600, zaturutse hirya no hino mu gace ka Kalamoja zahamwe n’ibyaha by’ubujura bw’inka ndetse guhohotera abaturage ziwaje imbunda.
Tariki ya 16 Nzeri mu masaa cyenda y’igicamunsi ni bwo byatangajwe ko imfungwa zo muri gereza ya Singila zatorokanye imbunda. Icyo gihe ibitangazamakuru nka Nile Post na The Observer byo muri Uganda, byatangaje ko 50 ari zo zatorotse, zitorokana imbunda zirenga 30 nyuma yo kwica umucungagereza zimurashe.
Amakuru mashya yaje kumenyekana nyuma, yavuze ko umubare w’izi mfungwa zatorotse ahubwo ari 219.
Muri ayo masaha, izo mfungwa zagaragaye zurira umusozi wa Moroto, zimwe zicyambaye impuzankano y’umuhondo gusa ngo hari izindi nyinshi zari zayikuyemo, zambaye ubusa.
Kugira ngo zikurikiranwe, Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Uganda rwitabaje igisirikare cy’igihugu, cyane ko ari nacyo cyibwe izi mbunda.
Tubibutse ko Gereza Nkuru ya Singila iri mu birindiro by’ingabo za Uganda muri Moroto nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje.
Byasabye rero ko igisirikare cya Uganda cyitabaza indege ya kajugujugu gisa n’icyiteguye urugamba. Muri ayo masaha, abatuye muri Moroto bumvise urusaku rw’amasasu ku musozi wa Moroto, bamenya ko ari ingabo z’igihugu ziri kurasana n’izi mfungwa zacikaga.
Gusa kugeza ubu, n’ubwo operasiyo igikomeje nk’uko Brig. Gen. Byekwaso yabitangaje, umusaruro ni mukeya. Bigaragara ko impamvu gufata izi mfungwa biri kugorana cyane ari uko abaturage ubwabo bari kuzihisha ndetse ngo bazihaye n’imyambaro ku buryo bigoye kuzitandukanye nabo.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Frank Baine yavuze ko hari itsinda ry’imfungwa rikomoka mu gace ka Kotido ryaba riri inyuma y’umugambi wo gutoroka, iryo batekereje ko ryahungiye mu mashyamba ari muri Moroto, hafi n’umupaka uhuza Uganda na Kenya gusa ngo bararibuze.
Bitewe kandi n’imiterere y’ahari aya mashyamba, ngo ntibyashobotse ko abasirikare bakoresha ibikoresho bihambaye birimo imodoka cyangwa se indege za kajugujugu.


