Huye: Umugabo wihishe Gacaca nyuma yo gukatirwa imyaka 30, yafashwe atobora inzu

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, yafashe umugabo wari warakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi, yarangiza agatoroka.

Uyu mugabo yitwa Banyangiriki Isaac wamenyekanye nka Ndiki akaba afite imyaka 50 y’amavuko. Akomoka mu Kagari ka Gatoki, mu Murenge wa Save wa Gisagara.

Yafashwe mu ijoro ry’ejo tariki ya 17 Nzeri 2020, ubwo yageragezaga gutobora inzu kugira ngo yibe, ubwo yari afite n’inkota. Ubwo abaturage bamutahuraga, yagerageje kwiruka ariko yaguye mu mwobo, inkota iramukomeretsa nk’uko bigaragara mu ifoto.

Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save muri Gisagara, David Muhire Ntiyamira, ahamya ko koko Bnyangiriki avuka muri uwo murenge ayoboye, iwabo ngo ni mu Mudugudu wa Gasambu.

Uyu mugabo bivugwa ko yari amaze igihe mu bwihisho, ari kuvurirwa aho yakomerekejwe n’inkota mu Kigo Nderabuzima cya Mbazi, ari kurindwa kandi na Polisi y’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *