Uyu mugenzo wakozwe kuva mbere y’ikinyejana cya 14, aho ingabo zacurikaga amacumu yazo zikayashinga mu itaka mu rwego rwo kwerekana ko zitagambiriye intambara cyane mu gihe zabaga zinjiye ku butaka bw’amahanga, icyo kikaba ikimenyetso cy’amahoro.
Iterambere ryaraje, icyari icumu gisimbuzwa imbunda zimwe za rutura, ndetse n’intego z’uyu mugenzo ziriyongera. Guhera mu kinyejana cya 18, ni bwo uyu mugenzo wari uzwi nk’ikimenyetso cy’amahoro gusa, waje kwegurirwa abanyacyubahiro bitangiriye mu Bwami bw’u Bwongereza, iyi ngingo ikaba ari nayo tugiye kwibandaho.
Turifashisha inyandiko zirimo ‘Naval Cannon or Gun Salute’ ya David Seel, inyandiko ‘Gun Salutes’ yashyizwe hanze n’Urwego rw’Amerika rushinzwe abari abasirikare (US Department of Veteran Affairs) na ‘Origin of the 21 Gun Salute’ ku rubuga rw’Amerika rugaragaza amateka y’igisirikare.
Mu 1842, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika naho batangije uyu mugenzo ahanini ukorwa ku munsi w’ubwigenge. Icyo watangiye hakoreshwa imbunda 21 zirasirwa mu birindiro by’ingabo z’igihugu gusa iteka riwugenga ryaje kuvugururwa, byemezwa ko imbunda 50 zingana n’umubare wa leta zigize iki gihugu ari zo zajya zikoreshwa.
Muri iki gihugu kimwe n’ibindi byinshi ku Isi, uyu mugenzo ukoreshwa mu gusezera ku Mukuru w’Igihugu wapfuye, cyangwa se uwahoze ari Umukuru w’Igihugu nka Benjamin Mkapa wapfuye muri Nyakanga 2020 (yarawukorewe), ndetse n’Umukuru w’Igihugu watowe ariko agapfa atarangira inshingano, kimwe n’undi munyacyubahiro ufite byinshi asobanuye ku buzima bw’igihugu.
Abakurikiranye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi, babonye neza imbunda za rutura zakoreshejwe muri uyu muhango wa ’21 Gun Salute’ wakorewe mu ntara y’ubutegetsi ya Gitega. Icyo wakorewe ni ukumushimira ibyo yagejeje ku gihugu cye mu gihe yari akiyoboye ndetse no kumusezeraho.
Uzabona abasirikare mu muhango runaka, bafashe imbunda, bazitunge mu kirere ubundi barase inshuro zishobora kugera muri zirindwi (ni zo nshuro zikoreshwa henshi). Bashobora kwifashisha imbunda ntoya nka AK-47 (Kalashnikov), iz’amapine zishobora guhanura indege ndetse n’izishyigikiye ku mato manini mu nyanja, izo zikarasa umuriro mu kirere.
Uyu mugenzo kandi ukorwa n’abasirikare mu gihe mugenzi wabo yapfuye (urupfu rusanzwe cyangwa se mu gihe yaguye ku rugamba).
Icyo cyubahiro ntikigenerwa abatakiriho gusa cyangwa ikiremwamuntu gusa kuko n’ibirango by’igihugu nk’ibendera rishobora gukorerwa uyu mugenzo mu gihe rizamuwe.
Mu gihe uwari Igikomangoma yimye ingoma, mu gihe Perezida avuye ku butegetsi mu mahoro cyangwa undi akabujyaho mu mahoro bose bashobora gukorerwa uyu mugenzo.
Uyu mugenzo ushobora gukorerwa Umukuru w’Igihugu cy’amahanga cyangwa se undi munyacyubahiro wagendereye ikindi gihugu. Urugero ni urwa Nelson Mandera wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, mu 1994 yakorewe uyu mugenzo ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


