Sadate yigereranyije na Mose wambukije Abisirayeli inyanja, ntiyagera mu Gihugu cy’Isezerano

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate umaze amasaha make ahagaritswe ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports, yigereranyije na Mose wambukije Abisirayeli Inyanja Itukura ariko we ntabashe kugerana nabo mu Gihugu cy’Isezerano.

Ni ubutumwa Sadate yageneye abakunzi b’iyi kipe, abucishije ku rubuga rwa Tiwtter. Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu kubaka Rayon Sports y’umwuga kdi ikorera mu mucyo, ntago byoroshye ariko byari bikwiye.”

Hanyuma ati: “Moïse yambukije aba Israël inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu kisezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere.

Sadate arasaba abakunzi ba Rayon Sports guharanira ubumwe kandi bakazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bubashe kusa ikivi.

Mu masaha y’amanywa y’uyu wa 22 Nzeri 2020 ni bwo Urwego rw’Igihigu rushinzwe imiyoborere, RGB, rwashyize ahagaragara imyanzuro yavuye mu nama yateranyije inzego zifite umupira w’amaguru mu nshingano zirimo Minisiteri ya Siporo.

Muri iyo myanzuro harimo ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate ihagarika inshingano, bidatinze hakaba hagomba gushyirwaho iy’inzibacyuho.

Guterana kw’iyi nama y’izi nzego, kwakurikiranye n’uruhuri rw’ibibazo byumvikanye muri Rayon Sports birimo amakimbirane hagati y’abayobozi mu nzego zayo zitandukanye, amadeni no kudahemba abakinnyi.

Iki kibazo cyageze no ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame maze mu kiganiro yagiriye kuri RBA tariki ya 6 Nzeri atangaza ko yari yasabye Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju kugikemura.

Uyu Minisitiri na we mu minsi mike yakurikiyeho, yatangaje ko uku kwezi kutarenga ibibazo biri muri Rayon Sports bitarakemuka. Gubagarika iyi komite n’indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama, bibaye intambwe ikomeye yatewe, iganisha aheza iyi kipe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *