img-20200923-wa0039.jpg

Hailemariam Desalegn yasuye ibikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi muri Huye_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, uyoboye Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA) kuri uyu wa 23 Nzeri 2020 yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Karere ka Huye.

Ibyo birimo laboratwari y’ubutaka n’ishinzwe gusuzuma uburwayi bw’ibihingwa, ububiko bw’uturemangingo ndangasano tw’ibihingwa n’amatungo(Gene Bank) n’ikigega cy’imbuto z’urutoki (Banana Field Germplasm Conservation).

Yakiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Dessalegn yasobanuriwe uburyo batubura imbuto zirimo izirigucika nk’ibisabo. Yasuye kandi amoko atandukanye y’insina z’urutoki zavuye mu bushakashatsi.

Dr. Karangwa nyuma yo kwakira Desalegn no kumwereka iyi laboratwari, ububiko n’iki kigega, yatangaje ko yishimiye ko Dessalegn yasuye iki gihugu, cyane ko asanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena mu buhinzi ku mugabane w’Afurika.

Desalegn yashimiye u Rwanda nka kimwe mu bihugu binyamuryango bya AGRA intambwe ishimishije rumaze gutera mu guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko mu kwita ku butubuzi bw’imbuto zitandukanye, arusezeranya gukomeza ubufatanye kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rugere ku rwego rwisumbuyeho.

img-20200923-wa0039.jpg

img-20200923-wa0033.jpg

img-20200923-wa0045.jpg

img-20200923-wa0046.jpg

img-20200923-wa0048.jpg

img-20200923-wa0044.jpg

img-20200923-wa0047.jpg

img-20200923-wa0031.jpg

img-20200923-wa0035.jpg

Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *