Inama Ngishwanama yo Kurwanya Ruswa n’Akarengane ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 24 Nzeri 2020 yashyizeho itsinda tekinite rishinzwe gusuzuma imitungo yose ya leta idakoreshwa.
Nk’uko byemejwe mu itangazo rigenewe itangazamakuru, iyi nama yari iyobowe n’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yabaye yifashishije ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Abitabiriye inama baganiriye ku gukaza ingamba zo kurwanya ruswa hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019 aho bagaragarijwe ko imicungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta byateje igihombo kinini.
Ishyirwaho ry’iri tsinda ni umwe mu myanzuro yafatiwemo mu kurushaho gushimangira politiki yo kutihanganira imyitwarire n’imikorere iganisha kuri ruswa kandi iteza leta igihombo.
Rigizwe n’abakozi baturuka mu nzego zigize iyi nama ngishwanama, rizajya risuzuma uko iyo mitungo imeze ndetse ritange inama y’icyo yakoreshwa n’icyakorwa kugira ngo hakumirwe bene iyo mitungo igurwa idakenewe, ababigizemo uruhare bajye bakurikiranwa.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama irimo:
Gutanga ibihano byo mu rwego rw’akazi ku mukozi wese cyangwa umuyobozi wagize uruhare mu guteza Leta igihombo ndetse n’ugura ibidakenewe, akishyura imirimo itarakozwe cyangwa iyakozwe nabi, hatabanje gutegereza iperereza n‘ikurikiranwa mu nkiko ry’abakekwaho icyaha.
Kongera imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashingiye ku masoko ya Leta kugira ngo hirindwe imikorere mibi yaganisha ku guhombya Leta; inzego zireberera Ibigo bya Leta zifatanyije na RPPA zikabigiramo uruhare rukomeye.
Iyo Nama Ngishwanama ni Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego zitandukanye zirimo iza Leta, izigenga n’Imiryango itari iya Leta zifite mu nshingano zazo kurwanya ruswa n’akarengane.


