Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yatunguranye asaba imbabazi Koreya y’Epfo bitewe n’uko abasirikare be barinda amazi bishe umuyobozi wayo ukuriye abarobyi, bamutwitse.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020 ni bwo byamenyekanye ko aba basirikare ba Koreya ya Ruguru bishe uyu muyobozi. Ngo yari mu bwato bwe ari ku burinzi, aba basirikare baramurasa.
Nyuma yo kumurasa, bamusutseho amavuta, baramutwika ngo: “kugira ngo atabanduza icyorezo cya Covid-19” kuko baketse ko yaba agifite.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in na Guverinoma ye bamaze kumenya iyi nkuru, bahise bamagana iki gikorwa cy’ubunyamaswa cy’ingabo z’igihugu babanye nk’abakeba. Banasabye ko Koreya ya Ruguru yabisabira imbabazi.
Kim Jong Un na we bigaragara ko yakozwe ku mutima n’igikorwa cy’ingabo z’igihugu cye, yasabye imbabazi akoresheje telefone nk’uko byemejwe n’abayobozi bo muri Koreya y’Epfo. Yagize ati: “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima bitewe n’amahano yabereye ku mazi yacu, yababaje Perezida Moon Jae n’abaturage ba Koreya y’Epfo.”
Ntabwo bisanzwe kumva Perezida Kim Jong Un agaragaza kwicuza ndetse asaba imbabazi igihugu icyo ari cyo cyose, by’umwihariko Koreya y’Epfo bamaze imyaka n’iyindi badacana uwaka. Muri kamere ye, arangwa no kwihagararaho cyane; akagaragaza ko icyo yakoze cyari gikwiye, bamwe bakamushyira mu bayobozi b’abagome Isi yagize mu mateka yayo.


