Abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi baravuga ko bishimiye cyane kuba bongeye guhurira mu musigiti bagasenga, nyuma y’amezi atandatu yose batawukandagiramo.
Ni nyuma yo kwemererwa na Leta bashimira kongera gusengera hamwe bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakavuga ko bakomeje gusaba Imana guhagarika burundu iki cyorezo ngo bongere gusenga gatanu ku munsi nk’uko byahoze.
Abaganirije BWIZA kuri uyu wa 25 Nzeri, bavuze ko baherukaga mu musigiti ku wa 20 Werurwe uyu mwaka, mbere yo kongera kwemererwa kuwukandagiramo basenga ku wa 18 Nzeri nyuma yo kuzuza ibyo basabwaga byose.
Abayisalamu bavuga ko guteranira hamwe bibagarurira umunezero w’amasengesho bahoranye mbere y’icyorezo.
Umurutasate Asma uhagarariye abayisilamukazi bo ku musigiti wa Kamembe yagize ati: “Nk’abayisilamukazi twishimiye cyane kongera kwinjira mu musigiti nyuma y’aya mezi yose, nubwo twasengeraga mu ngo ariko ntibyadushimishaga cyane nko guteranira hamwe twumva n’inyigisho z’abayobozi bacu.”
“Turacyasaba ko haterwa n’intambwe yo kwemerera n’abana bacu bakagira uburyo basengamo, abasaza n’abakecuru na bo bakagira umwanya wabo wo gusenga, kuko ari benshi kandi na bo babyifuza cyane. Uwo mwanya nubaho na byo bizarushaho kudushimisha.’’
Nsengiyumva Djuma na we yishimira ko umusigiti wa Kamembe wongeye gufungura imiryango, agasaba ko uko bagenda bubahiriza amabwiriza bahawe yo kwirinda Covid-19, hazagaruka n’uburyo bwo gusenga incuro eshanu buri munsi nk’uko byahoze, dore ko ubu basenga incuro imwe gusa mu cyumweru.
Ati: “Ubundi umuyisilamu asabwa gusenga nibura inshuro eshanu mu musigiti buri munsi, ariko baduhaye incuro imwe gusa mu cyumweru. Buri muyisilamu yakagombye kuwinjiramo nibura inshuro 35 mu cyumweru, ariko n’iyi ni intambwe twishimira tukanayishimira Leta yacu, amabwiriza na yo tukaba tuyubahiriza neza kuko umurongo twajyaga twicaraho turi 32 twegeranye cyane ubu turawicaraho turi barindwi, gusa duhanye intera dusabwa.”
Imamu w’umusigiti wa Kamembe, Sheikh Nzeyimana Aboubakhar, yavuze ko kumara aya mezi yose badakandagira mu musigiti basengera mu ngo hari bamwe batari bagiha gusenga agaciro gakwiye, mu gihe guteranira hamwe bifasha buri muyisilamu guha agaciro gakomeye umwanya w’amasengesho.
Yifuje ko harebwa uburyo abana n’abakuze na bo bahabwa na bo umwanya wo gusenga.
Ati: “Natwe turabyifuza cyane kuko abana, abasaza n’abakecuru bakuze bafite uruhare rukomeye cyane mu myemerere ya kiyisilamu, tukizera ko abayobozi mu bushishozi bwabo hamwe no gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo na byo bizarebwaho, n’ibyo byiciro bikagira umwanya wabyo wo gusenga ntibisigare inyuma, kuko nk’uko umubiri ukenera kugaburirwa buri munsi na Roho ibikenera kuri buri wese.’’
Mu misigiti 12 iri mu karere ka Rusizi uwafunguye umuryango ni umwe gusa wa Kamembe ari na wo mukuru.
Imamu wawo, Sheikh Nsengiyumva, yasabye abayisilamu bose ba Kamembe gukomeza kumva no kumvira ubuyobozi, no gukomeza gukaza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko n’ubuyobozi bw’Akarere bwabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ubwo bwabemereraga kongera kwinjira mu musigiti.







