Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yatangaje ko amashuri afungura mu bihe bya vuba. Ni nyuma n’amezi arenga atandatu yari ashize abanyeshuri bari mu rugo bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ifungura ryayo rizagendera ku byiciro. Inama y’Avaminisitiri yemeje ko gahunda y’uko azafungura izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi, hashingiwe ku isesengura rizakorwa.
Ifungura ryayo ahanini ryaterwa no kugabanuka cyane k’umubare w’abandura icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ingamba zafashe n’amashuri amwe n’amwe (amakuru na kaminuza) bigaragaza uburyo abanyeshuri bazashobora kwirinda iki cyorezo mu gihe basubiye kwiga.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya mu kuganiro na RBA muri iki gitondo amaze gutangaza ko kaminuza n’amashuri makuru ari byo bizatangira gufungura.
Minisitiri Uwamariya yagize ati: “Tuzagenda dufungura mu byiciro. Minisiteri y’Uburezi izajya iganira na ba nyir’amashuri, imenyeshe, itange amatangazo iti amashuri aya n’aya yemerewe gutangira, ariko muri gahunda dufite, tuzahera ku mashuri yo hejuru ni ukuvuga za kaminuza n’amashuri makuru, hanyuma tugende tumanuka no mu bindi byiciro.”
Tubibutse ko Guverinoma y’u Rwanda yafunze amashuri nyuma y’aho tariki ya 14 Werurwe 2020 hari hamaze kuboneka umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19.
Gusa ifungurwa ryayo [mu gihe ryaba ribaye] ryakunze guteza impaka zigera no mu Nteko Ishinga Amategeko, aho abarimo Hon. Dr. Frank Habineza bagaragaje ko nta cyizere bafite ko abanyeshuri bakwirinda Covid-19, mu gihe baba basubiye ku ishuri.
Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga nka UNICEF na UNESCO yasobanuye ko ari ngombwa ko abana basubira ku ishuri, bakarindwa iki cyorezo mu buryo bishoboka bwose. Yagaragaje ko ibyo bahura nabyo bari mu rugo (guhohoterwa, guterwa inda, gukoreshwa imirimo ivunanye,..) ari byo bibi cyane.
Inama y’Abaminisitiri yafashe ibindi byemezo birimo gusubukura ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’Intara. Yemeje kandi ko ingendo rusange zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi guhera ubu zemewe.
Ku bijyanye n’amasaha yo gutahira mu rugo nabyo byahindutse kuko ubu ingendo zibujijwe kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.
Ngibi ibyemezo byose:







2 Responses
Amashuri arafungura mu bihe bya vuba
Turashima ubuyobozi ibyizabutu gezaho namabwirizayokwirinda icyorezo cya covid -19 nsabaurubyiruko kubigiraihame kukoamagara arasesekantayorwe
Amashuri arafungura mu bihe bya vuba
Turashima ubuyobozi ibyizabutu gezaho namabwirizayokwirinda icyorezo cya covid -19 nsabaurubyiruko kubigiraihame kukoamagara arasesekantayorwe