Umuhanzi Nsabimana Léonard wamenyekanye nka ‘Ndandambara’ mu bikorwa byo kwamamaza, yarakajwe n’uwashyize hanze videwo yifashe ahohotera umwana ukiri muto, bityo ngo we ubwe agiye kumwikurikiranira.
Muri iyi videwo, Ndandambara agaragara yambaye agapira k’umutuku, afata videwo umwana avuga ko afite imyaka itatu n’igice. Uyu mwana we arapfukamye, amaboko ye azamuye igisa n’itafari, bigaragara ko agenda acika intege hafi no kukirekurira hasi. Nk’uko bigaragara mu maso, umwana afite ubwoba, mu mvugo ye yumvikana nk’ugiye kurira.
Ndandambara yumvikana avuga ati: “Ugiye kubimbwira mbirebe, nzajya mbikwereka buri gihe. Waneye ku buriri ufite imyaka itatu n’igice kandi ugiye kuva muri maternelle. Uri gutekereza iki? […] Saba imbabazi ko utazongera kunnya ku buriri. [umwana arabivuga] Vuga gatatu [nabyo arabikora uko abimubwiye].”
Mr. Patrick washyize iyi videwo ku rubuga rwa Twitter yamenyesheje Polisi y’Igihugu atabariza uyu mwana ngo Ndandambara akurikiranwe. Yagize ati: “Ibi bintu birakabije rwose @Rwandapolice mukore akazi kanyu kuko iri ni ihohotera pe!”
Polisi y’Igihugu yahise imusubiza iti: “Mwiriwe Patrick, Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”
Mu masaa tanu y’ijoro, uyu Muhanzi wari ufite uburakari bwinshi yahamagaye umunyamakuru wa Bwiza.com. Icyamurakaje ni uko iyi videwo yagiye hanze, bityo ngo Mr. Patrick wayishyize hanze agomba kuvuga ahantu yayikuye.
Yemera ko videwo ari we wayifatiye, ati: “Iriya videwo imaze amezi atatu, ni njye wayifatiye. Videwo nayifashe bitewe n’ibyo umwana yansubizaga, yansubije inshuro nk’eshatu kugira ngo wenda atazongera gukora amakosa.
Nti reka mfate akavidewo, ibintu ari kunsubiza nze kubyereka abo mu rugo kuko yansubizaga ibintu nkumva birasekeje. Ntabwo yigeze akubitwa, nta kintu kigaragaza ko bamuhohoteye.”
Uyu muhanzi yumva ko cyari kwitwa icyaha iyo aba ari we washyize iyi videwo hanze. Ahubwo ngo igikurikiraho ni uko uwayishyize hanze bwa mbere agomba gusobanura aho yayikuye.
Avuga ko telefone yari irimo iyi videwo hashize ukwezi bayibye, akaba avuga ko abibye telefone ye, ari bo bashobora kuba baragize uruhari mu ishyirwa hanze ryayo kuko n’ubundi ngo “basanzwe bamugendaho.”
Ati: “Umuntu washyize hanze bwa mbere iyi videwo, ashobora gusobanura aho yayikuye kuko yari muri telefone yanjye. Njyewe ikintu kimpamiriza ko hari abantu na n’ubu bangendaho, aho ndi hose telefone yanjye barayitwara, barayi-checking-a ibintu birimo, babonye irimo ako kantu, bashaka gushyira hanze.”
Ndandambara ngo agiye gukirikirana uwashyize hanze iyi videwo, ahereye kuri Mr. Patrick. Umunyamakuru yamubwiye ko inzego nka RIB ari zo zifite ububasha bwo gukurikirana iki kibazo, aramusubiza ati: “Njyewe se ndoroshye?”
Gusa ngo yandikiye Mr. Patrick kuri Twitter, amusaba nimero ya telefone kugira ngo amubaze aho iyi videwo yayikuye, aramwihorera.
Izina ‘Ndandambara’ ryaturuste ku ndirimbo y’Ikigoyi yitwa ‘Ndandambara yandera ubwoba’ bivuze ko ‘nta ntambara yantera ubwoba’. Ni indirimbo ntoya yakunze kuririmbwa cyane mu matorero, abatuye mu Karere ka Rubavu baza kuyihinduramo iyo kwamamaza Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu 2017.



2 Responses
Umuhanzi ‘Ndandambara’ agiye gukurikirana uwashyize hanze videwo imugaragaza ahohotera umwana
Icyaba cyose nawe agomba kubazwa ibyo yakoze kuko iri nihohoterwa ibi bihano ntibikwiye abana bato, ubundi se video wowe waruyibitsemo iki
Umuhanzi ‘Ndandambara’ agiye gukurikirana uwashyize hanze videwo imugaragaza ahohotera umwana
Icyaba cyose nawe agomba kubazwa ibyo yakoze kuko iri nihohoterwa ibi bihano ntibikwiye abana bato, ubundi se video wowe waruyibitsemo iki