Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungura, icyorezo kigihari kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’amasaha make Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 25 Nzeri 2020 yemeje ko amashuri azafungura mu bihe bya vuba.
Minisitiri Uwamariya mu kiganiro yagiriye ku Kigo cy’Igihugu cy’Isakazamakuru kuri uyu wa 26 Nzeri, yatangake ati: “Turasaba abanyeshuri n’abarimu gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza kugira ngo igihe cyo kwiga kitazagera hari abafite ikibazo.”
Akomerezaho ati: “Kuko n’ubwo tugiye gufungura, icyorezo kiracyahari kandi gikomeje kudutwara abantu. […] tuziga twubahiriza amabwiriza.”
Minisitiri Uwamariya yatangaje ko ku ikubitiro amashuri makuru na za kaminuza ari byo bizafungura mu Kwakira 2020. Yavuze kandi ko bitarenze mu Gushyingo 2020, amashuri yose agomba kuzaba yafunguye.
Yavuze ko ingengabihe y’umwaka itarasohoka ariko iri gutegurwa, ku buryo Minisiteri y’Uburezi izagenda itangaza uburyo abanyeshuri baziga, bijyanye n’ibyiciro byabo.
Ku bijyanye bo kwirinda icyorezo, ngo: “Hari impinduka zizabaho mu buryo bw’imyigishirize n’ingengabihe kugira ngo amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima twubahiriza mu buzima busanzwe, tunayubahirize mu mashuri.”
Amashuri yafunze nyuma y’aho tariki ya 14 Werurwe 2020, umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19 yari amaze kuboneka mu Rwanda.

4 Responses
N’ubwo tugiye gufungura, icyorezo kiracyahari-Minisitiri Uwamariya
muraho, mumbarize MINEDUC , ESE ITEKEREZA UKO ABANYESHURI BAZASUBIRA KU MASHURI MU BUHE BURYO ? NIBA ABAGENZI IMODOKA ITWARA ARI 50% MINEDUC ITEKEREZA IGIHE BIZATWARA NGO ABANYESHURI BOSE BAGERE KU BIGO BYABO? ESE MINEDUC MUTEKEREZA UBURYO ABANA BIGEZWA KU MASHURI HANO MU MUJYI , HARI ABAGENDA MU MODOKA ZIKODESHWA NABABYEYI . ESE MWUMVA BIZASHOBOKA BATWARA 50% ABO BANA BAZAGERA KWISHURI RYARI BATANGIRE AMASOMO RYARI? GUTAHA BYO ? BAZAGERA MU RUGO RYARI?
MINEDUC MWAKWITONZE MUKABANZA MUKAREBA KO TRANSPORT YASUBIRA MU BURYO? ESE IBIGO BYO BYITEGUYE GUTE ? UNIFORMS ZIRAHARI KO HARI IZITAGIKWIRA ABANA?
MURAKOZE

kbsa aho nanje ndagugikiye mineduc@ nibanze yitondo irebe niki gishobora kugora kubanyeshuri biga mubice bitandukanye by’ igihugu ese bazahaba imodoka zihariye?
ikind abanyeshuri basubizwa ku mashuri bafite materiols zihagije ese ibigo byiteguye kwakira abanyeshuri hagendewe kumabwiriza yo kwirinda COVID 19