Hashize hafi ukwezi hakwirakwira amakuru y’umuti witwa Covifor bivugwa ko uvura Covid-19, uwo ngo ukaba ugenewe gusuzumirwa ku Banyafurika gusa.
Nk’uko bigaragara mu bubiko bwawo, handitse ngo “Not for distribution in US, Canada and EU” bisobanuye ngo : “Ntabwo ukwirakwizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Canada no mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi”.
Hari Abanyafurika basabye bagenzi babo kwigengesera, bavuga ko uyu muti wo kubageragerezwaho bonyine utari shyashya. Nk’uwitwa Gpan (Africa Repubulic) yagize ati: “Afurika igomba gukanguka.”
Yatangaje ubu butumwa nyuma yo kubona amafoto y’umuti wa Remdesivir na Covifor, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Afurika nimukanguke, uru si urukingo ahubwo ni umutego wo kubica cyangwa wo kubagerezaho nk’imbeba zo muri laboratwari.”

Hari umunya-Benin uba mu Bufaransa wagereranyije iby’uyu muti n’amateka y’ivanguramoko yaranze Afurika y’Epfo, aho nta mwirabura wabonaga ku byiza by’igihugu. Yagize ati: “Muri Aparteid, ibintu byinshi byagenerwaga Abazungu gusa. None dutangiye kubona ibyitwa ko bigenewe Afurika gusa.”
Igitangazamakuru France 24 cyo mu Bufaransa kivuga ko amakuru y’igeragezwa ry’uyu muti muri Afurika gusa ari ikinyoma kuko ngo usanzwe ukwirakwizwa ku migabane itandukanye.
Covifor yakorewe mu Buhinde n’uruganda Hetero Drugs, rwaje kugirana amasezerano n’urwa Gilead Sciences Inc rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rukora ama-Remdesivir muri Gicurasi 2020.
Byatumye uruganda rwa Hetero rwari rusanzwe rukora Covifor rwemererwa gukora umuti wa ‘Remdesivir’ no kuwukwirakwiza mu bihugu 127 biri mu nzira y’iterambere, aho uhabwa abarwayi ba Covid-19, ukaba uca intege ibimenyetso by’iki cyorezo.
Umuyobozi w’Uruganda rwa Hetero, Partha Saradhi Reddy yagize ati: “Hetero twishimiye ubufatanye na Gilead butuma mu Buhinde tubona uyu muti w’ingenzi, tukanawukwirakwiza mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Ni twe tugiye kujya dukorera mu ruganda rwacu ruri muri Hyderabad, mu Buhinde.”
Ngo kuba wanditseho ko bitemewe kuwukwirakwiza muri US, Canada n’ibihugu byo muri EU, ni ukugira ngo hirindwe ubucuruzi bwawo butemewe kuko ibi bihugu ntibiri mu masezerano Hetero yasinyanye na Gilead. Ariko kandi ibihugu nka Georgia (gikoze ku Burayi na Aziya) , Armenia (gikoze ku Burayi na Aziya) na Belarus byo birawufata.


2 Responses
Bite by’umuti wa ‘Covifor’ bivugwa ko ugenewe Afurika gusa?
None se aba BAHINDE ko ndeba COVID yarabarembeje babanje bakivura mbere yo kugeragereza ibyo ntazi muri AFURIKA?
Bite by’umuti wa ‘Covifor’ bivugwa ko ugenewe Afurika gusa?
None se aba BAHINDE ko ndeba COVID yarabarembeje babanje bakivura mbere yo kugeragereza ibyo ntazi muri AFURIKA?