Menya byinshi ku bacamanza bazaburanisha Kabuga Félicien i Arusha

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasigariyeho u Rwanda i Arusha, Me Carmel Agius kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020 yatoranyije abanyamategeko batatu bazaburanisha umunyarwanda Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma y’umunsi umwe Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rutegetse ko Kabuga Félicien agomba koherezwa kuburanira i Arusha muri Tanzania; icyemezo gihabanye n’icyifuzo cy’abamwunganira mu mategeko.

Aba banyamategeko bari umunya-Scotland, Iain Bonomy (ni we uzayobora urubanza), Graciela Susana Gatti Santana ukomoka muri Uruguay na Elizabeth Ibanda-Nahamya ukomoka muri Uganda.

Byinshi kuri aba banyamategeko:

Iain Bonomy

Bonomy w’imyaka 76 y’amavuko yabaye Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Scotland, aba umucamanza mu Rukiko Rukuru n’urw’Ikirenga muri iki gihugu. Kuva mu 2004 kugera mu 2009, yabaye umucamanza w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, ashyizeho na Kofi Annan wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Mu manza yayoboye mu rukiko rwa Yugoslavia harimo n’urwa Milan Milutinovic wabaye Perezida wa Serbia ndetse yateguye urubanza rwa Radovan Karadzic wabaye Perezida wa Repubulika ya Srpska mu gihe cy’intambara ya Serbia. Milutinovic na Radovan bari bakurikiranweho ibyaha by’intambara, ibya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Graciela Susana Gatti Santana

Graciela w’imyaka 56 y’amavuko yatangiye umwuga w’ubucamanza mu 1992. Mu 2012, we n’abandi banyamategeko 24 bahawe inshingano mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia.

Elizabeth Ibanda-Nahamya

Nahamya ni umunyamategeko ufite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse mu bijyanye n’amategeko, yakuye muri Kaminuza ya New Haven muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni umwe bacamanza batangiranye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), i Arusha muri Tanzania, mu 1996. Yahagaritse izi nshingano mu 2004, ubwo yagirwaga umucamanza w’Urukiko Rwihariye rwa Sierra Leone kugeza mu 2008.

Tariki ya 22 Werurwe 2018 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres yagize Nahamya umucamanza w’uru rwego rwasigariyeho ICTR nyuma y’uko yari irangije imirimo yayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *