Gahakwa Daphrose wabaye Minisitiri w’Uburezi arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko Dr. Gahakwa Daphrose wigeze kuyobora Minisiteri y’Uburezi, akanungiriza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) afunzwe.

RBA ivuga ko Gahakwa akurikiranweho ibyaba birimo ruswa no kwaka indonke, ibyaha yakoze akiri Umuyobozi Mukuru wa RAB.

Dr. Gahakwa Daphrose yabaye Minisitiri w’Uburezi kuva mu 2008 kugera mu 2009 ubwo yasimburwaga ba Dr. Charles Muligande.

Yaje kugirirwa icyizere, agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije wa RAB gusa mu Gushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamuhagaritse by’agateganyo, hamwe n’abandi batatu, abahagarika burundu muri Mata 2018 bazira imicungire mibi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *