Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc kuri uyu wa 6 Ukwakira 2020 yatangaje ko ikibazo cy’igiciro gihanitse ku ihererekanya ry’ubutaka (mutation) gikemuka bitarenze uyu mwaka.

Ubusanzwe iyo umuntu aguze ubutaka, akenera guhinduza icyangombwa cy’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire, kikandikwa ku mazina ye. Kugira ngo bikorwe, uwaguze asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 30,000 RWF ya serivisi ku Irembo, hatitawe ku buso bw’ubwo butaka.

Ni yo mpamvu yatumye abaturage binubira iki giciro kuko gihanitse, ikibazo kigera mu Nteko Ishinga Amategeko, nayo yasabye ko cyashakirwa umuti.

Uyu munsi, Minisitiri Mujawamariya yageze imbere y’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, asubiza ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ubukode bw’ubutaka.

Kuri iki cy’ihererekanya ry’ubutaka, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ibiciro bishya by’ihererekanwa ry’ubutaka biri kuganirwaho n’inzego bireba ku buryo bitarenze mu Kuboza 2020, bizaba byasohotse bigasimbura igiciro cyari gisanzwe.

Yabajijwe kandi ikibazo cy’amazi y’imvura aturuka mu misozi akangiza agatera isuri yangiza ibikorwaremezo, asubiza ko hari gahunda yo kubungabunga ibyogogo mu rwego rwo gufata amazi; hacukurwa imirwanyasuri, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka.

Hari ikindi kibazo cy’amazi aturuka mu birunga, akangiza imyaka y’abaturage. Yavuze ko gahunda yo gutunganya imiyoboro y’amazi isanzwe ihari kuko ibiri muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7. Ngo ubu iki gikorwa kigeze kuri 80% mu gice cy’Akarere ka Musanze na 85% mu Karere ka Burera.

Inteko Rusange yanyuzwe n’ibisubizo bya Minisitiri Mujawamariya, imusaba gushakira ibisubizo ibibazo bikigaragara mu micungire y’ibidukikije.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    Nyakubahwa Minister w’ibidukikije niba iyi gahunda y’ihererekanya ry’ubutaka mutation na subdivision iri mu nshingano zanyu njyewe nabamenyeshaga ko irimo ibibazo byinshi abaturage twararenganye tukabura aho tubariza ngo turenganirwe. Ni gute umuntu akenera gukoresha mutation bakamutuma ibyangombwa by’abo badikiranyije bya original yabibura kubera abenshi biba byibereye muri za bank kubera za credit cg bamwe bakanga no kubitanga ugasanga bamubwira ngo ntabwo bishoboka kumukorera mutation igihe cyose iby’abo banyembibi bitari byaboneka? Murumva atari akarengane kubura uburenganzira ku Butaka bwawe kdi nta ruhare ubifitemo?Ngo tuzategereze abo biri mu ma Bank barangize za credit barimo , ngo ababyimana babifite ngo tubajyane mu nkiko,etc… Nyakubahwa Minister namwe ntumwa zacu mugerageze murebe icyo kibazo kuko kibangamiye benshi pe

    1. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
      Ntabwo byumvikana! Cyeretse niba Ari Aho iwanyu? Jyewe maze Gukora Mutation ahantu habiri hatandukanye kdi ntabyo nasabwe.

    2. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka

  3. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    Bagabanye n’imisoro y’ubutaka cg bayikureho ubutaka ni umurage twahawe n’Imana

  4. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    Bagabanye n’imisoro y’ubutaka cg bayikureho ubutaka ni umurage twahawe n’Imana

  5. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    YEWE NTIBYOROSHYE, BAZANAHINDURE SERVICE ZITANGWA MUGUHEREREKANYA KUKO BIRAGOYE KDI BIFATA N’IGIHE KDI RIMWE NA RIMWE NTAMPAMVU.

  6. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    YEWE NTIBYOROSHYE, BAZANAHINDURE SERVICE ZITANGWA MUGUHEREREKANYA KUKO BIRAGOYE KDI BIFATA N’IGIHE KDI RIMWE NA RIMWE NTAMPAMVU.

  7. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    Murako cyane kumva ubusabe bwabaturage ariko hari ikibazo kirenze ibyicyo giciro aho”ikibazo cyabakozi bake bakora munzego zubutaka nibake munshingano nyinshi”bibabye byiza hajyaho abantu babunganira abo twakita “conveyance “

  8. Ibiciro bishya bisimbura 30,000 rwf y’ihererekanya ry’ubutaka biri hafi gusohoka
    Murako cyane kumva ubusabe bwabaturage ariko hari ikibazo kirenze ibyicyo giciro aho”ikibazo cyabakozi bake bakora munzego zubutaka nibake munshingano nyinshi”bibabye byiza hajyaho abantu babunganira abo twakita “conveyance “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *