Gitifu w’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, Uwimabera Clemence aravugwaho kurwanya abakozi bacukura umucanga mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Umunini, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.
Gitifu Uwimabera acukuza umucanga mu mugezi uherereye muri aka kagari, akaba yadikanyije na Rubayiza Emmanuel gusa aba bombi ntibumvikana ibijyanye n’imbibi zitandukanya aho ibikorwa byabo bikorerwa.
Ni mu gihe Rubayiza yemeza ko ari we rwiyemezamarimo ucukura umucanga aha ngaha, kandi ko akora mu buryo buzwi, cyane ko leta ari yo yamuhaye uburenganzira.
Abashinja Gitifu Uwimabera ni abakozi ba Rubayiza Emmanuel yahaye akazi ko gucukura umucanga muri uyu mugezi. Bavuga ko iyo uyu Gitifu ahageze abasagararira, umucanga bamaze kurunda akawusubiza mu mazi.
Umwe muri aba bakozi yagize ati: “Rubayiza yahawe n’Akarere ikirombe cyo gukuza imicanga, bamwereka aho agomba kugera ariko kugeza kuri uyu munota, umugore aguma ahita ahe kandi ubuyobozi bwarahaje, ari ubw’Umurenge, ari ubw’Akarere.”
Uyu akomeza ati: “Ku itariki 6, yaraje atangira guhinga ku mbibi z’umuhanda, aho dukurira umucanga, umwe awusubizamo. Agronome w’Umurenge yaraje na DASSO wo ku murenge na Gitifu w’Akagari k’Umunini. […] iyo aje nta mahoro aba ahari.]
Mugenzi we yagize ati: “[Umucanga] turawukura tukawushyira igasozi, agahita aza, agahita afata isuka, akagenda agafata abakozi, ati uyu mucanga muwusubize mu mazi ndabaha amafaranga. Bagahita bawusubiza aho twawukuye.”
Aba bakozi bavuga ko ibikorwa bya Gitifu Uwimabera bibagiraho ingaruka, cyane ko iyo asubije mu mugezi umucanga barunze, akazi bakoze kaba gapfuye ubusa, umukoresha wabo ntabahembe.
Bwiza.com twahamagaye Gitifu Uwimabera kugira ngo agire icyo adutangariza ku byo abakozi ba Rubayiza bamushinja, ndetse n’imiterere y’ikibazo [ku ruhande rwe], ntiyafata telefone. Twongeye kumuhamagara, ntiyaboneka ku murongo wa telefone.
Twamwandikiye ubutumwa bugufi, kugeza ubu dusohoye inkuru ntabwo aradusubiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga yavuze ko ikibazo gihari ari icy’imbago, aho buri wese atabasha kumenya aho agarukira. Ariko ngo yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi guhagarika ibikorwa by’ubu bucukuzi bw’umucanga, amakimbirane hagati ya Gitifu Uwimabera na Rubayiza akabanza gushakirwa umuti.
Meya Rutaburingoga yagize ati: “Iki kibazo tumaze kucyumva, twasabye ko Umurenge ubahagarika, noneho hagakurikiranwa buri wese imbago n’uburenganzira yaba afite, ariko ikibanza ni uko bahagarara muri ibyo bikorwa bahuriyeho kugira ngo harebwe imbago za buri wese.”
Ngo guhera kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020, hagati ya Uwimabera na Rubayiza, nta wemererwa gucukura umucanga muri uyu mugezi. Uyu Muyobozi yavuze ko bohereza abashinzwe iby’ubutaka, bakajya kureba intandaro y’iki kibazo.


