Nyuma y’amezi 6 batagera kuri kaminuza yabo, abiga muri Kibogora Polytechnic mu Karere ka Nyamasheke bishimiye kuba muri kaminuza zemerewe gusubukura amasomo kuri uyu wa 12 Ukwakira, aho bavuga ko bayatangiye neza bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bagasaba ubuyobozi bwabo gukomeza gukurikiranira hafi ko aya mabwiriza yubahirizwa neza kugira ngo hataba hagira ubaca mu rihumye akaryinjiranamo icyo cyorezo cyaritera kongera gufunga imiryango.
Nk’uko bamwe mu banyeshuri b’iyi kaminuza babitangarije Bwiza.com, ngo abemerewe kujya ku ishuri ni abo mu myaka irangiza, abasigaye basabwa gukomeza kwigira mu ngo zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga, igihe aba baje bazaba barangije amasomo bagiye mu imenyerezamwuga bakazabisa abo basigaye bo mu myaka yo hasi na bo bakagera ku ishuri.
Aba banyeshuri bavuga ko guhagarika amasomo ikubagahu muri Werurwe uyu mwaka byabahungabanije cyane nk’abiteguraga kuyarangiza ndetse mu kwezi gutaha bagombaga gukora ibirori biyasoza bahabwa n’impamyabushobozi zabo, bakerekeza ku isoko ry’umurimo nk’abandi bayarangije mbere, abari bafite ibiraka byabahembaga aho ku ishuri barabitakaza ubuzima buba bubi, ariko ngo bishimiye kugaruka mu nzira iberekeza ku isoko ry’umurimo mu mezi ari imbere.
Mushimiyimana Jennifer uri mu bayasoza ati: ’’Aya mezi 6 yaraduhungabanije cyane kuko nkanjye nagombye kuba nararangije amasomo yanjye, nitegura guhabwa impamyabushobozi nkerekeza ku isoko ry’umurimo ubuzima bwanjye bugahinduka, ariko ntibyakunze kubera ingamba zo guhangana na COVID- 19 zatumye dutaha igitaraganya, n’ikiraka cyampembaga nakoraga kuri iri shuri ndagitakaza kandi nsanzwe mbana na musaza wanjye gusa na we wiga kaminuza nta babyeyi tugira.”
Yunzemo ati: ’’Ibyo byose byarangoye no kwishyura inzu nabagamo birangora cyane kuko icyamfashaga nari ngitakaje nubwo uwo mbereye mu nzu yanyihanganiye, ariko uyu munsi nishimiye kugaruka gusoza amasomo no gusubukura icyo kiraka kintunze, bikaba ari ibyishimo bidasanzwe.’’
Iradukunda Jean de Dieu uhagarariye bagenzi be biga muri iri shuri yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwemeye ko kaminuza zujuje ibisabwa zifungura imiryango harimo n’iyi yabo, asaba ubuyobozi bwabo gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa neza kugira ngo hatazagira igikoma imbere imyigire yabo.
Ati: “Twishimye cyane dushima n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwatwemereye gusubukura amasomo kandi twabyitabiriye neza n’abarezi bacu baritabira, nta kibazo na kimwe twagize kandi turumva bizakomeza gutya, tugasaba ubuyobozi gukomeza gukurikiranira hafi ibibera hano byose, ntihazagire igihungabanya imyigire yacu.’’
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza, Dr. Munyengabe Sylvestre, yavuze ko iri subukura ry’amasomo baryiteguye bakanagenzurwa bihagije n’inzego zibishinzwe ari yo mpamvu nta mbogamizi bahuye na zo, n’abigira mu ngo hakoreshejwe ikoranabuhanga bakaba bakurikiranirwa hafi bakazagera ku ishuri badataka ingorane.
Ati: “Twiteguye neza, amahugurwa yarakozwe, abanyeshuri baje abandi baracyaza, turimo no kwakira abigaga muri kaminuza zafunzwe batugana,byose birakorwa hubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, amacumbi bayabonye n’abiga hakoreshejwe ikoranabuhanga nta kibazo bafite, uwagira ibibazo birimo n’iby’amafaranga y’ishuri byakemurwa nk’uko bisanzwe bikemurwa ntawe uhutajwe, tugasaba ababyeyi kutuba hafi muri byose tugafatanya kurera neza, dutanga uburezi bufite ireme nk’uko ari yo ntego y’iri shuri.’’
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iri shuri, Dr Munyengabe Sylvestre avuga ko umunsi wa mbere w’amasomo nta mbogamizi wahuye na zo
Iyi kaminuza isanzwe ifite abanyeshuri barenga 1000, itangiranye abarenga gato 500 ubuyobozi bukavuga ko byakozwe mu buryo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho biga bahanye intera isabwa, buri wese agasabwa kubahiriza amabwiriza yatanzwe ajyanye no kwirinda iki cyorezo.
Abinjiye muri Kaminuza bandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ngo babashe gukurikiranwa neza
Uwinjira mu kigo asabwa kubanza gukaraba intoki neza


