img-20201016-wa0013.jpg

Rusizi: Imiryango 255 itishoboye yorojwe ingurube

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 255 itishoboye yo mu murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi isanzwe ifite abana bafashwa n’umushinga RWA 0482 ukorera muri ADEPR Paruwasi ya Gikundamvura, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ingurube zigiye kuyifasha kubona ifumbire no kugira amatungo yabasha kuyifasha guhangana n’ibibazo by’ubukene buyugarije.

Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kuzihabwa, bamwe mu bagize iyi miryango bavuze ko kuba mu rugo rutagira itungo na rimwe ari ibibazo bikomeye cyane kuko no kubona mituweli ngo umuryango ubashe kwivuza biba ingorabahizi, kuba ubutaka busigaye bwera ahenshi bugombye gufumbirwa na byo bikaba ibindi bibazo, kuba babonye aya matungo ngo bigiye guhindura byinshi mu buzima bwabo.

img-20201016-wa0013.jpg Aba ni bamwe mu bagize imiryango 255 yorojwe ingurube

Niyonkuru Théopiste utuye mu Kagari ka Kizura muri uyu murenge, yagize ati: “Umwe mu bana banjye afashwa n’uyu mushinga ni yo mpamvu banyoroje, ingurube nari mfite nari nayigurishije nshaka amafaranga yo kubaka kuko twabaga mu kazu kabi cyane, nsigara mpangayitse nibaza ukuntu nzabona indi, kuko kuba mu rugo rutagira itungo na rimwe uri mu giturage ari kamwe mu turango tw’ubukene bukabije.’’

Yongeyeho ati: “Kuba nyibonye mfite n’aho kuba, ngiye kuyorora neza ku buryo mu mwaka umwe gusa izaba impaye inka kandi birashoboka cyane kuko batubwiye ko ubu bwoko bubwagura ibibwana hagati ya 8 na 10, kandi kimwe kiba kigura amafaranga 20,000 mu mezi 2 gusa kivutse. Nikibwagura bwa mbere azavamo nzayabika ntegereze kibwagure ubwa 2 nguremo inka nziza n’amata agere iwacu. Tuzaba tubona n’ifumbire kandi ibyo guhora mpinga aho nkodesheje nzabigabanya nigurire akarima kanjye nyibikesha.’’

Avuga ko ubworozi bw’ingurube bukozwe neza muri uyu murenge bushobora kuvana nyira bwo mu bukene bukabije akagira imibereho yisumbuyeho, kuko uretse ifumbire yongera umusaruro, yamuhiriye ibibwana 5 byayo byonyine byamuha igishoro cy’ubucuruzi buciriritse bukazanamugeza ahisumbuye, akaba yakubaka n’inzu y’ubucuruzi iciriritse ari ho bahera bashimira aba bafatanyabikorwa.

Semandwa Ibrahim wajyaga abona ifumbire ari uko avuye kuyihingira na we ati: “Iyo nashakaga ifumbire y’amafaranga 10,000 nayihingiraga iminsi 6 ndi kumwa n’umugore kuko ino umuhinzi ahabwa make cyane. Kuba mbonye uburyo bwo kubona ifumbire tutayihingiye iyo minsi yose, aho twajyaga guta imbaraga mu kw’abandi tuzaba duhinga mu kwacu, dufumbira, n’ibibwana byayo binkenure, ndumva nta kindi nakora uretse gushima.’’

Rév. Nikobimeze Jean Pierre, Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gikundamvura, yashimangiye ibivugwa n’aba bagenerwabikorwa, avuga ko igihe izi ngurube bahawe zizaba zabwaguye bakaziturira abandi nk’aba bizaba bihindura byinshi mu mibereho y’abaturage b’uyu murenge usanga ikiri hasi kuri benshi.

Ati: ’’Haracyari abatagira agatungo na kamwe kandi usanga kubona iby’ibanze mu buzima bibagora kuko itungo ari ryo rigoboka umuntu mu bihe by’amajye, ni yo mpamvu ku nkunga ya Compassion international ubu bworozi buzafasha iriya miryango kuzamuka n’abana bayirimo twitaho bakava ku ngoyi z’ubukene bwatumye tubafata ngo tuyibagobotoremo, tukabasaba kuzifata neza zigatanga umusaruro ufatika nk’uko biri mu masezerano twagiranye,kuko uwo byagaragara ko ayifashe nabi ashobora no kuyamburwa igahabwa uyibyaza umusaruro.’’

Umurenge wa Gikundamvura ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi usangamo abaturage bakiri mu bukene cyane kandi nyamara ngo ubutaka bwaho bwera neza, kuba hari abatagira itungo bakuraho ifumbire yeza imyaka ikaba imwe mu ntandaro nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwawo,uretse uyu mushinga umaze koroza bamwe ingurube n’inka, gahunda ya girinka na yo ikaba igenda izahura imibereho y’abazihawe, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko hagikenewe andi matungo, ngo buri muturage abashe kugira nibura itungo rimwe mu rugo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *