itungo_ni_kimwe_mu_bifasha_gukura_umuryango_mu_ngoyi_y_ubukene_bukabije.jpg

Rusizi: Buri rugo rukennye rurasabwa kugira itungo nibura rimwe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi buvuga ko itungo ari kimwe mu bishobora gufasha abakiri mu bukene cyane kubwigobotoramo, bugasaba buri rugo, cyane cyane mu zikigaragaza ubushobozi buke bw’imibereho kugira nibura itungo rimwe ,rigafatwa neza kugira ngo ribashe kurufasha kwikura kuri iyo ngoyi y’ubukene bukabije.

Ni bimwe mu byo Bwiza.com yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul, nyuma y’uko imiryango 40 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0380 ukorera muri ADEPR Paruwasi ya Gihundwe, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ihene mu rwego rwo kuyifasha kugira aho yigeza mu iterambere.

Utamuliza Chantal atuye mu Kagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe. Avuga ko kuba umwana we afashwa n’uyu mushinga mu myigire n’ibindi bimufasha gutegura ejo he heza, ari yo mpamvu ahawe iri tungo yemeza ko rigiye kumukura ahaga n’umuryango we.

Ati: ’’Ndi mu buzima butoroshye iwanjye kuko nakoraga ubucuruzi buciriritse bw’imboga najyanaga muri Kongo n’umugabo wanjye ni ho yakoraga ubufundi none byose byarahagaze, nta n’agatungo nagiraga mu rugo kabasha kumpa ifumbire ngo n’utwo mbashije guhinga twere tubashe kudutunga, ariko ubwo ndibonye, ndamara igihe ndyitaho, umupaka nufungurwa dusubukuye imirimo, nzajye ndeba ubundi buryo ndyitaho kuko rigiye kumfasha cyane.’’

Ngirinshuti Jean Bosco utuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Murenge wa Gihundwe, umudugudu wakunze kuvugwamo ubukene bukabije cyane mu myaka ishize, na we ati: ’’Ubworozi buri mu byakuye mu mibereho mibi bamwe mu baturage bo muri uriya mudugudu w’imiturire kuko twahatujwe hafi ya twese dukennye cyane, ubuyobozi bushakisha uko bwatuzamura, ubworozi bubigiramo uruhare rukomeye cyane.

Yunzemo ati: ’’Hari ariko abatarabasha kubona agatungo na kamwe nanjye nkaba nari ndimo, abo kubona imboga bagaburira abana biragorana kuko nta gafumbire, kubona ikibagoboka mu bihe by’amajye bibabera ingorabahizi cyane, ari yo mpamvu dushimira cyane aba batworoje,basanzwe banatwitaho mu bindi bafasha abana bacu, buri wese yasabwe kwita ku itungo yahawe ,cyane cyane ko ari twe ubwacu agirira akamaro.’’

Umushumba w’itorero ADEPR, Paruwasi ya Gihundwe, Rév. Ndabibona Emmanuel, avuga ko uretse aba, hari n’abandi borojwe kandi byabagiriye akamaro gakomeye cyane harimo kubona ifumbire ibafasha kweza, abahawe inka bahaza imiryango yabo amata, byanatumye bamwe muri abo bana bafasha bumva akamaro k’ubworozi bibarinda kuzerera muri iki gihe igihugu gihanganye na COVID-19, bahanga umushinga w’ubworozi bw’inkoko bwunganira amatungo yandi bahawe, na wo ukaba ubinjiriza.

Ati: ’’Birafasha cyane aba bana kumva akamaro k’ubworozi no kwirinda kuzerera mu bihe batari ku mashuri bakita kuri ayo matungo ahabwa imiryango yabo, bamwe muri abo basore n’inkumi , bongereyeho n’umushinga w’ubworozi bw’inkoko umze kubaha amagi bagurisha bakunguka, mu gihe hari urundi rubyiruko usanga rwiriwa mu mujyi rutakaza igihe, tugasanga iyi ari intambwe nini yatewe bitewe n’ubu bufasha bagenerwa bakabuheraho bagura imitekerereze yabageza no kubyisumbuyeho.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsengiyumva Vincent de Paul, asanga urugo rwo mu bice bikiri icyaro rutoroye n’iterambere rirugora.

Ati: ’’Tubashishikariza kugira itungo nibura rimwe mu rugo rukaribyazamo menshi ari ho duhera dushimira n’aba bafatanyabikorwa badufasha kwesa uyu muhigo, kuko urugo rworoye rwunguka byinshi birimo kubona ifumbire inateza imbere ubuhinzi bwabo indi bakaba banayigurisha bakikenura, kubona amata ku boroye inka, akabafasha mu mirire iboneye no kubona amafaranga, kugurisha amatungo ayakomotseho umuryango ukikenura, n’ibindi,ari yo mpamvu tubasaba kuyafata neza no kuyabyaza umusaruro wifuzwa.’’

Iyi miryango 40 yorojwe ni iyo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke, umuyobozi w’uyu mushinga Nyiragwiza Leonille akavuga ko isigaye itorojwe ari mike kandi na yo intego ari uko yorozwa byihuse biciye mu kuzituriranira, kuko bifuza ko buri muryango ufite umwana bitaho uba woroye kugira ngo ubashe kwigobotora ku ngoyi y’ubukene bukabije uba urimo.

itungo_ni_kimwe_mu_bifasha_gukura_umuryango_mu_ngoyi_y_ubukene_bukabije.jpg Itungo ni kimwe mu bifasha umuryango kwigobotora ingoyi y’ubukene

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *