Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’Umudugudu w’Umunezero, mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu, Mutiragwa Marie Chantal (azwi nka Maliamu) nyuma yo kumenyakana kw’amakuru amushinja gukubita umukecuru, akamukomeretsa mu mutwe.
Icyaha RIB imukurikiranyeho ni icyo gukubita no gukomeretsa.
Ejo ku wa 3 Ugushyingo 2020 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto igaragaza umukecuru w’imvi witwa Mwamvuwa, avirirana amaraso mu mutwe, yatembye mu isura yose, afite n’ikiremve cyayo kiri mu kiganza cy’iburyo.
Ngo icyo Mariam yahoye uyu mukecuru, ni uko yashakaga kujya mu mudugu w’Umunezero ayoboye, kandi ngo: “Nta burenganzira bwo kuhinjira afite.”
Maliamu ubu afungiwe kuri SItasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyirikizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha.

2 Responses
Rubavu: Mudugudu Maliamu ushinjwa gukomeretsa umukecuru mu mutwe yafunzwe
ariko Mana rubavu yaravumwe ngaho ngogwe ,Goyi ba Mayor ba gutfe utugari bigeze no kuri ba mudugudu kweli Muzee Shyaka yadukijije aba bantu bose akadushakira abayozi beza