benson-gichuki1-480x321.jpg

Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga w’Umunyakenya Benson Gichuki Nduguga wakoze ikizamini ku iraswa ry’Umunyarwanda wabaye Minisitiri w’u Rwanda, yapfuye tarikiya 29 Ukwakira 2020.

Igitangazamakuru Kenyans cyo muri Kenya cyatangaje aya makuru, kivuga ko umuryango w’uyu musaza wari ufite imyaka 72 y’amavuko ari wo wabyemeje, gusa ntabwo cyatangaje icyamwishe.

benson-gichuki1-480x321.jpg Benson Gichuki Nduguga yari inzobere mu gukora ibizamini nk’ibi

Uyu Munyarwanda Nduguga yakozeho ikizamini ni Seth Sendashonga, akaba yarabaye Minisitiri w’Umutekano muri Guverinoma y’Ubumwe, kuva mu 1994 kugeza mu 1995.

Gusa yaje kuva kuri uwo mwanya mu 1995, ahunga u Rwanda, ajya muri Kenya aho yatangiye kurwanya ubutegetsi bw’igihugu, abushinja uruhare mu iyicwa ry’Abahutu muri jenoside.

Tariki ya 16 Gicurasi 1998 ni bwo Seth Sendashonga wari kumwe n’umushoferi we, batangiriwe n’abantu batamenyekanye mu gace ka Limuru gaherereye muri Nairobi, bararaswa. Icyo gihe ngo yaba ari afite umugambi wo gihirika ubutegetsi bw’u Rwanda ku bufatanye n’abarimo Col. Rizinde Théoneste, na we wiciwe muri Kenya.

Naho uyu musaza Nduguga wakoraga icukumbura ku rupfu rwe, azwi nk’umwe mu bantu bakomeye muri Kenya mu kazi nk’aka kuko yigeze guhabwa ibihembo bibiri bikomeye birimo: Head of State Commendation yahawe n’Umukuru w’Igihugu ndetse na Order of the Golden Warrior.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    Iyo batamwica,Sendashonga yari guteza ikibazo Leta yacu kubera ko yari afite imbaraga.Yali yabanje kwiyegereza Salim Saleh,murumuna wa Museveni.

  2. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    Iyo batamwica,Sendashonga yari guteza ikibazo Leta yacu kubera ko yari afite imbaraga.Yali yabanje kwiyegereza Salim Saleh,murumuna wa Museveni.

  3. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    Ariko ibi bifasha iki umuryango nyarwanda cg igihugu cyacu??????.

  4. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    Ariko ibi bifasha iki umuryango nyarwanda cg igihugu cyacu??????.

  5. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    None se Tuyizere JD uzakore iperereza ryimbitse utubwire uwishe Seth Sendashonga na Lizinde Théoneste.

  6. Uwakoze iperereza ku iraswa ry’uwabaye Minisitiri mu Rwanda, yapfuye
    None se Tuyizere JD uzakore iperereza ryimbitse utubwire uwishe Seth Sendashonga na Lizinde Théoneste.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *