Umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 wakuriyeho Repubulika y’u Burundi ibihano wari warayifatiye mu 2016.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’112 y’Akanama gahoraho k’uyu muryango yabaye kuri uwo munsi, yari iyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo.
Impamvu yari yaratumye OIF ifatira u Burundi ibihano, ni ibibazo by’umutekano muke byaburanze kuva ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza indi manda mu 2015, hagakurikiraho ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwicanyi ndetse n’ifungwa ritemewe kuri bamwe.
Kuva icyo gihe, ntabwo u Burundi bwari bwemerewe kugira igikorwa na kimwe cy’uyu muryango bwitabira. Gusa nyuma yo kwiga ku busabe bw’u Burundi, OIF yabonye ko ari ngombwa ko iki gihugu gikurikirwaho ibihano.
Ambasaderi Ernest Niyokindi uhagarariye u Burundi mu kanama gahoraho ka OIF, yishimiye iki cyemezo, ndetse ahamya ko ari mu gihe, cyane ko hari intambwe cyamaze gutera mu gukemura ibibazo birimo umutekano muke.
Ambasaderi Niyokindi yagize ati: “U Burundi bwakoze buri kimwe mu kuzamura umwuka mwiza wa politiki, uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’umutekano.”
Ahamya ko kuba u Burundi bukuriweho ibi bihano, bigiye kugira uruhare runini mu kuzamura urwego rwa dipolomasi hagati yabwo na OIF, bukaba ubutumwa bukomeye bwerekana ko u Burundi bw’ubu butandukanye n’ubwo mu 2015.
OIF ikuriyeho u Burundi ibi bihano mu gihe imiryango nk’uw’Abibumbye (UN) n’uw’Ubumwe bw’Uburayi mu minsi ishize yagaragaje ko itewe impungenge n’imitegekere y’iki gihugu, kuko ngo ubuyobozi bushya bwazanye, ikabungera cyane cyane kudakurikirana abakomeye muri leta bashinjwa guhohotera abaturage, biganjemo abasabaga ko Pierre Nkurunziza atakongera kwiyamamaza mu 2015.



2 Responses
OIF yakuriyeho u Burundi ibihano
Uyu muryango w’Ibihugu bivuga igifaransa ,ntawamenya ibyo bakora ,ibyinshi muri ibyo bihugu byakoronejwe n’Ubufaransa n’Ububirigi ,nibyo bifite ba peresident bagundira ubutegetsi ,intambara zidashira ,kubahiriza uburenganzira bwa muntu ntabyo,Kandi uwo muryango ntubyamagana ,ubwo se bakora iki? Ni politique yo kubeshya gusa.
OIF yakuriyeho u Burundi ibihano
Uyu muryango w’Ibihugu bivuga igifaransa ,ntawamenya ibyo bakora ,ibyinshi muri ibyo bihugu byakoronejwe n’Ubufaransa n’Ububirigi ,nibyo bifite ba peresident bagundira ubutegetsi ,intambara zidashira ,kubahiriza uburenganzira bwa muntu ntabyo,Kandi uwo muryango ntubyamagana ,ubwo se bakora iki? Ni politique yo kubeshya gusa.