Umunyarwanda, Innocent Ntabana yasimbuye Dr Rao Nyaoro , ukomoka muri Kenya ku mwanya w’ubunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil (NIB).

Innocent Ntabana azaba afite inshingano zo kuyobora abakozi, igenamigambi no gucunga imishinga yose ya NIB nk’uko bitangazwa na dailymonitor dukesha iyi nkuru.
Ntabana Innocent akaba agiye kuyobora uyu muryango ari umuyobozi wawo wa 8 kuva washingwa mu mwaka w’ 1999.
Uyu mugabo akaba afite ubunararibonye cyane cyane mu buhinzi no gusakaza amazi, yakoranye n’imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, IFAD, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AFDB, WFP, Banki y’Isi, UNDP na IFDC.
Innocent Ntabana yanayoboye muri NBI, nk’umuyobozi w’Umushingwa w’Ubucuruzi bushingiye ku Buhinzi mu karere kuva muri 2008 kugeza muri 2012.
Mu mwaka w’ 1929 nibwo u Bwongereza bwasinye amasezerano na Misiri na Sudani agena ko ibihugu byose bishaka kugira icyo bikora ku ruzi rwa Nil bizajya bibanza gusaba uruhushya Leta ya Misiri.
NBI ni Umuryango uhuriwemo n’ibihugu birimo Burundi, DR Congo, Egypt, Ethiopia, Kenya, Rwanda, South Sudan, Sudan, Tanzania na Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


