Rusizi: Imiryango 210 itishoboye yorojwe amatungo magufi

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 210 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0480 ukorera muri ADEPR/Paruwasi ya Bugarama, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ihene n’ingurube mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu mibereho mibi, isabwa kutazigurisha nk’uko hari bamwe bazihabwa bugacya bazigurishije bagakomeza kuba mu mibereho mibi.

Baganira na Bwiza.com nyuma yo kuzihabwa, bavuze ko nubwo kororera muri uyu murenge bigoye kubera kutagira amashymba ngo ubwatsi buboneke, kutagira amasambu ahagije babuhingamo no kuba hari ubujura bukabije bw’amatungo, cyane cyane amagufi, ufite itungo akarara ahangayitse ngo bataryiba, ariko bidahwanye no kuba mu rugo rutagira agatungo na kamwe kuko urifite aba aruta kure utarifite, cyane cyane iyo bigeze ku gutanga mituweli, gushakira abana ibikoresho by’ishuri,n’ibindi.

Nyirandikubwimana Odette utuye mu kagari ka Nyange, avuga ko nyuma y’uko umugabo we amutanye abana 3 akigendera, nta nzu, nta sambu nta n’agatungo amusigiye umwe muri aba bana akaba afashwa n’uyu mushinga RW 0480, imibereho yarushijeho kuba mibi cyane kuko mbere ya COVID-19 yajyaga kumesa imyenda muri RDC agatahana icyo abana bararira akaba yanababonera mituweli, ariko aho umupaka ufungiwe abura icyo akora,abura n’iryo tungo ngo ariragire kugeza ubwo aba bagira neza babagobokeye.

Ati: “Kuba mu mibereho nk’iyo ndimo nta n’agatungo kakugoboka mu bihe by’amajye ni akaga ni yo mpamvu nshimira aba bakozi b’Imana bampaye iri tungo. N’ubwo ubwatsi ino bubona umugabo bugasiba undi kubera kutagira amashyamba, nzajya ngerageza mbushake, imipaka nifungurwa njye nyikurira ibiryo muri RDC aho nkunda gukorera kuko bihari, sinzongera gutaka ifumbire, izizayikomokaho ,nyuma yo koroza abandi nzazikuramo ibyo nkeneye.’’

We na bagenzi be basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama gukaza ingamba zo kurinda amatungo cyane cyane amagufi ubujura kuko biri mu bihangayikishije cyane aborozi bo muri uyu murenge muri iki gihe, kuko iki kibazo gikoma bamwe mu nkokora bigatuma bacika intege mu bworozi,ari byo usanga bisubiza inyuma uyu murenge mu iterambere, kuko ngo hari n’abahinga ntibabone ifumbire y’imborera yo gufumbiza imirima yabo ntibeze, bagahora mu bukene,kubona amata yo guha abana na byo bikaba ingorabahizi kuko inka ari nke.’’

Umushumba wa ADEPR/Paruwasi ya Bugarama, Rév.Kabalisa JMV asaba aborojwe kubyaza umusaruro aya mahirwe zikazababera impinduka y’iterambere kandi birashoboka, kuko bimwe mu bitera ubukene bukabije abatuye uyu murenge ari ukubura ubworozi.

Ati: “Nk’ingurube zishobora kororoka ino zitaweho by’umwihariko kuko hari ibisigazwa byinshi by’umuceri bishobora kuzitunga zigatanga umusaruro ushimishije ari yo mpamvu na zo twazibahaye, tukabasaba kurinda ayo matungo yose bahawe uburwayi n’imibereho mibi kugira ngo na bo zibungure, abayafata nabi cyangwa abashobora kuyagurisha bakabeshya ko yibwe, abo tuzabafatira ibyemezo bikakaye kuko ntitwabyihanganira, icyo dushyize imbere ni imibereho myiza y’abana twitataho bari muri iyi miryango tworoje,bakaba mu miryango itari ku ngoyi y’ubukene bukabije’’

Kugeza ubu, abagera kuri 76% by’abatuye uyu murenge wa Bugarama ni bo usangana nibura itungo rimwe mu rugo nk’uko byemezwa na Veterineri wawo Nshimyumuremyi Jean, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa nk’aba, ngo harakorwa ibishoboka byose ngo umubare w’aborora wiyongere, kuko isoko ry’amatungo rihari rihagije,uwabigira umwuga ngo byamubera inzira y’ubukire burambye, akikura mu bukene akaba yakwigeza no ku bindi birimo n’ubucuruzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *