Tundu Lissu yamenyeshejwe ko azicwa, ahungira kuri Ambasade y’u Budage

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Tundu Lissu yamenyeshejwe ko yapangiwe kwicwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahatanyemo, ahitamo guhungira kuri Ambasade y’u Budage i Dar es Salaam.

The Citizen TV yavuganye na Lissu wari kuri iyi Ambasade ku murongo wa telefone , avuga ko hari abantu yizeye neza bamubwiye ko umugambi wo kumwica wamaze kunozwa.

Kubera izo mpamvu, yavuze ko agomba kuguma kuri Ambasade y’u Budage ku bw’umutekano we, mu gihe Guverinoma itaremeza ko agomba kurindwa. Ati: “Ntabwo nashatse ubuhunzi bwa politiki ndetse nta na gahunda mfite. Kuguma hano kuri Ambasade bijyanye n’umutekano wanjye […] nyuma yo kumenya amakuru yizewe ko hari umugambi wo kungirira nabi.”

Intandaro y’umutekano utizewe kuri Lissu, ngo yaba ari uko nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu, yagombaga gukorana imyigaragambyo n’abarwanashyaka be, bahamya ko yabayemo uburiganya.

Tundu Lissu wiyamamaje ahagarariye ishyaka CHADEMA asanzwe agorwa na politiki ya Tanzania kuko nko muri Nzeri 2017, umugizi wa nabi utaramenyekanye, yamurasiye mu modoka yarimo, arokoka urupfu. Yahise ajya mu buhungiro mu Bubiligi, asubira muri Tanzania muri Nyakanga 2020, agiye kwitegura amatora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tundu Lissu yamenyeshejwe ko azicwa, ahungira kuri Ambasade y’u Budage
    Aba baba ari ibikoresho byabazungu ntabwo bababakunda igihugu bajye banabica

  2. Tundu Lissu yamenyeshejwe ko azicwa, ahungira kuri Ambasade y’u Budage
    Aba baba ari ibikoresho byabazungu ntabwo bababakunda igihugu bajye banabica

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *