Polisi yo muri Zambia iri gushakisha umukirisitu wasengeraga mu rusengero rwa Angilikani rwa Kalingalinga mu mujyi wa Lusaka wa Zambia, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020, wasanze Pasiteri kuri alitari, akamutera amakofe mu isura.
Umuvugizi wa Polisi, Esther Katongo, yasobanuye ko ubwo Pasiteri yigishirizaga imbere y’abakirisitu, byageze mu masaa yine umugabo witwa Mwale arahamusanga, amusaba kubihagarika.
Ngo Pasiteri yabyanze, Mwale aramukururare, amutera amakofe mu isura no ku munwa, arangije aratoroka.
Iperereza ry’ibanze Polisi yakoze ryagaragaje ko intandaro ya byose ari igitekerezo cya Pasiteri cyo gukoresha amatorinda. Gusa ngo hari itsinda ry’abakirisitu ririmo Mwale ryarakariye Pasiteri, riramwanga bigeze aho kumukubitira kuri alitari.


