ennvbwxxiae2ggp.jpg

Uganda: Byinshi byahishuwe ku makosa yakozwe mu guhagarika imyigaragambyo

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 18 Ugushyingo 2020, muri Uganda hatangiye imyigaragambyo ikomeye yatewe n’ifungwa rya Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo imyigaragambyo yari irushijeho gukaza umurego cyane cyane mu mujyi wa Kampala, inzego z’umutekano zakoze amakosa ubwo yageregezaga kuyihagarika, ku buryo byatumye hapfiramo abagera kuri 49, abandi bagera ku 100 barakomereka.

Muri ayo makosa harimo iryo kohereza abambaye ibya gisivili bafite imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov AK-47, bivugwa ko ari abo mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare, CMI (Chieftaincy of Military Intelligence). Nabo kandi ngo boherejwe mu buryo budakurikije amategeko.

ennvbwxxiae2ggp.jpg Umwe mu bari bafite imbunda

Amakosa yakozwe mbere y’uko imyigaragambyo itangira

Igitangazamakuru The Observer cyo muri Uganda, cyahawe amakuru yari ibanga n’abapolisi bakomeye ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa, bitewe n’impamvu zo kwirinda ingaruka mbi zabageraho mu gihe baba bamenyekanye.

Abapolisi bari ufite ipeti rya Superintendent basobanuriye The Observer ko igikorwa cyo guhagarika imyigaragambyo cyabayemo amakosa atandukanye arimo kugaragaramo abambaye gisivile bafite imbunda, bahawe inshingano zo kuyihagarika.

Ikosa ryabanje gukorwa ni ugufata icyemezo cyo guta muri yombi Bobi Wine, kitaganiriweho n’ishami rya NCC (National Command Center) ryaturutse ku biro bikuru bya Polisi muri Naguru ndetse n’irya Kampala rishinzwe umutekano, KMP (Kampala Metropolitan Security Monitoring Center).

Ngo ubundi hari gahunda yo guta muri yombi Bobi Wine bitewe n’uko yari akomeje kutubahiriza amabwiriza agenga kwiyamamaza. Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, NCC yize ukuntu imuta muri yombi, yohereza itegeko kuri Komanda wa zone ya Busoga-Bukedi ngo abishyire mu bikorwa. Gusa ngo ibyo NCC yabikoze itabimenyesheje KMP, kandi nayo byari biyireba.

Ubwo imyigaragambyo yabaga

Umwe muri aba bapolisi yabwiye iki gitangazamakuru ko imyigaragambyo yabaye itunguranye, mu bukana budasanzwe. Noneho ngo ikosa ryakozwe aha ngaha, ni uko abapolisi bato bagize umutwe wa FFU (Field Force Unit) biganjemo abato ari bo boherejwe guhagarika iyi myigaragambyo.

Ubusanzwe ngo aba FFU basanzwe bakurikirana ibyaha byoroheje. Kubohereza mu myigaragambyo kwari nko kubagerageza. Uyu yagize ati: “Tekereza ukuntu aba FFU ba constable, basanzwe bashinzwe gukurikirana utwaha duto, bashobora guhangana n’abakora imyigaragambyo mu gihe kigera ku masaha abiri. Abenshi muri bo ni ubwa mbere bari bahuye n’ikibazo cy’imyigaragambyo.”

Naho ngo abishe abigaragambyaga, abenshi ni aba bagabo bagaragaye bambaye imyenda ya gisivili, aho byamenyekanye ko ari abo mu rwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI (Chieftaincy of Military Intelligence), aba nabo bakaba baroherejwe nta bwumvikane bubanje hagati y’impande zose bireba.

Umupolisi yagize ati: “Aba bagabo baje mu modoka, bakora operasiyo batabimenyesheje komanda w’ako gace. Yewe iki gihe bari bambaye gisivili kandi bari bafite imbunda nk’uko byagaragaraga. Twababonye barasa ariko ntabwo twashoboraga kubahagarika mu gihe atari twebwe twabohereje.”

Ubwo babonaga ko batahagarika aba ba CMI, babajije Minisitiri w’Umutekano, Gen. Elly Tumwine ibyabo. Ngo yabasubije ati: “Rimwe na rimwe iyo ushaka gufata umujura, witwara nka we. Ibyo byose ni tekiniki.”

Imyigaragambyo muri Uganda, yahagaze tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ubwo Bobi Wine yari amaze gufungurwa, bitegetswe n’Urukiko Rukuru. Gusa mu kwezi gutaha azongera kugezwa imbere y’urukiko, aho ashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye no gushaka gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *