Nshimishwa n’inama zitangirwa kuri uru rubuga, amazina yanjye ni… ndi umukobwa w’imyaka 26, mu by’ukuri mpangayikishijwe n’ikintu kimwe gusa nifuza ko mwamfasha.
Nagejeje icyifuzo cyanjye ku babyeyi ko nshaka gushyingiranwa n’umusore twakundanye imyaka n’imyaka, afite gahunda kandi nanjye ndamukunda.
Ibyo papa yabiteye utwatsi andangira uwo nakwita ko ari umusaza kuko ni umusore ufite imyaka 43, ni umukire ndetse n’inshuti yo mu rugo kuva na kera kuko hari na business akunda gukorana na papa.
Mu by’ukuri uyu musaza asigaye ampamagara anyita mukundwa, Cherie n’andi mazina ya gicuti, akansaba kumuha ikibanza mu mutima wanjye.
Kugeza ubu papa arataha akambaza ko nafashe icyemezo ngo anshyingire nkamubwira ko ntabana n’umuntu umbyaye, agahita ambwira ko adateze kuzataha ubukwe bwanjye n’uwo mubwira ko nifuza ko tubana, akanambwira kuzashaka aho mbukorere hatari iwe.
Umusore nkunda nta kintu na kimwe cye yemera ko ari cyiza, amwita umukene n’ibindi, gusa umusore namubwiye uko bihagaze gusa twemeranya ko tuzakomeza kururwana tubibumvisha, gusa na nubu papa yanze kuva ku izima, ubu se koko nkore iki? Nemere nijyane se data mwihorere, nemere nsange uyu musaza se nshimishe data!
Mumfashe, ndabasabye!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


