umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_arasaba_ubufasha_ngo_iyi_mihanda_ikorwe_akarere_ayoboye_kave_mu_bukene_kamazemo_igihe.jpg

Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera ishoramari imbogamizi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko n’ubwo bufite amahirwe menshi y’iterambere ashobora guturuka ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, atabyazwa umusaruro yakagombye kubyazwa kubera ikibazo cy’imihanda myinshi idatunganije neza, itorohereza ba mukerarugendo kugera hose bifuza muri aka karere, bugasaba Leta n’abafatanyabikorwa bako cyane cyane RDB gufasha mu ikemurwa ry’iki kibazo.

Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, aka karere ngo gafite byinshi byakinjiriza bigakura abaturage mu bukene bukabije gahora kavugwaho, nk’ikiyaga cya Kivu n’ibirwa byacyo byiza bibereye ubukerarugendo, ishyamba rya Nyungwe na ryo ribakurura ku bwinshi, icyayi kiri guterwa ku mukandara wa Nyungwe, ibintu ndangamateka byinshi bihaboneka bishobora gukurura abaturutse imihanda yose y’isi,agasanga ariko ikibazo cy’imihanda myinshi idatunganije kikiri imbogamizi kuri ibi byose kuko idakoze neza n’ibyo bindi bidashoboka.

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_arasaba_ubufasha_ngo_iyi_mihanda_ikorwe_akarere_ayoboye_kave_mu_bukene_kamazemo_igihe.jpg Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie arasaba ubufasha ngo iyi mihanda ikorwe akarere ayoboye kave mu bukene kamazemo igihe

Ashimira Leta yabahaye umuhanda wa kaburimbo Rusizi-Nyamasheke-Rubavu wakuye aka karere mu bwigunge ku buryo bugaragara n’ubwo na won go utarabyazwa umusaruro witezwe, ariko ko hakiri imihanda yangiritse cyane ibangamira ubuhahirane bw’abaturage n’iterambere ry’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, igihe yaramuka ikozwe neza ngo yageza aka karere mu myanya ya mbere mu bukungu mu gihugu.

Yabigarutseho mu nama yahuje aka karere n’inzego zitandukanye zirimo RDB,abandi bafatanyabikorwa bako n’inzego z’umutekano,avuga ko iki gikemuwe n’impinduka mu iterambere ry’Akarere zaba zaje.

Ati: ’’Ndababwiza ukuri ko imihanda idatunganye ibangamiye byinshi mu iterambere ry’abaturage n’ry’ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, gikemutse Nyamasheke amafaranga twabura aho tuyakwiza,bn’abanyamahanga bajya baturuka mu bihugu bya kure kabukaba amahoteli agezweho hano, urubyiruko rwacu rukabona akazi rutarinze kujya kugashakira hirya no hino, tukabubamo kurushaho, n’ab’ahandi mu gihugu bakwishimira kuza kukareba no kugatura.

Mu mihanda bavuga ko ikeneye kwitwabwaho by’umwihariko igakura abaturage mu bwigunge, hari ukomeje kugarukwaho mu biganiro byose aka karere kagirana n’abashoramari wa Tyazo-Rangiro-Yove w’ibilometero 25,5 uhejeje mu bwigunge abatuye umurenge wa Cyato, uwa Karambo –Susa-Murambi-Yove, wa 15km na wo uhejeje mu bwigunge uruganda rw’icyayi rwa Cyato n’abaruturiye.

abatuye_umurenge_wa_cyato_ntibashobora_guhahirana_n_abandi_baturage_kubera_uyu_muhanda_tyazo-rangiro-yove.jpg batuye umurenge wa Cyato ntibashobora guhahirana n’abandi baturage kubera uyu muhanda Tyazo-Rangiro-Yove

Hari kandi umuhanda Kinini-Mpumbu-Rangiro wa 13km na wo uvuzwe igihe kirekire kubera gutuma umusaruro w’abaturage ba Rangiro na Bushekeri utagera ku masoko ukeneweho, uwa Banda-Winka wa 9km wahejeje mu bukene abatuye akagari ka Banda muri Rangiro n’abashaka kuhagera baciye muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ntibibakundire, uwa Bushenge-Shangi wa 11km, n’uwa Cyunyu-Shangi-Ntango wa 24km utuma nta mukerarugendo n’umwe ubasha kugera mu murenge wa Nyabaitekeri, iyi mihanda yose ngo ireshya na 98km ikozwe hahinduka byinshi muri aka karere.

Ushinzwe gukurikirana imicungire ya za pariki muri RDB, Ngoga Télésphore na we yemera ko nta cyakorwa mu bukerarugendo no mu rindi terambere ry’abaturage igihe hatari imihanda myiza, akizeza abaturage b’aka karere ko RDB yatangiye gukora ubuvugizi ngo iyi mihanda ikorwe, hakaba hari 3 ireshya na 60km iri mu yashyikirijwe Minisiteri y’ibikorwa remezo asaba ko yakwihutishwa.

Ati: “Tunafite gahunda yo gukangurira abashoramari kureba cyane umukandara w’ikivu nk’agace kabereye ishoramari n’ubukerarugendo by’umwihariko kandi ntibyakorwa nta mihanda, tugasaba Akarere gukomeza kugaragaraza ibyiza bihari, ibindi tuzabifatanya twse kuko RDB ibifite mu nshingano by’umwihariko.’’

Uhagarariye ihuriro ry’amahoteli n’ibindi bijyana na byo mu bukerarugendo (Rwanda Hospitality Association), Uwankwera Judith na we asanga aka karere kadakwiye guhora inyuma mu iterambere gafite byose byakazamura.

Ati: “Byatewe n’uko ibyo byiza byose bitagaragajwe neza n’igishushanyo mbonera cy’Akarere ntikigaragaze neza aho biri bikagatera guhora mu bwigunge, ariko guhera umwaka ushize twarabihagurukiye ku bufatanye n’inzego zose, tukifuza n’umuhanda uzenguruka umukandara w’ikivu wafasha ba mukerarugendo,ari abagenda ku maguru, ku magare cyangwa mu modoka kwitgereza byinshi bakeneye, wiyongereye kuri iyo yindi na byo byafasha.’’

Nyamasheke igizwe n’imirenge 15, muri yo 8 ikora ku kiyaga cya Kivu, isigaye igakora kuri Nyungwe, ubuyobozi bukavuga ko amahirwe y’iterambere agera kuri iyo mirenge yose abyajwe umusaruro wifuzwa ikibazo cy’ubukene mu baturage cyasigara ari amateka.

abayobozi_n_abashoramari_batandukanye_baganira_ku_kubyaza_umusaruro_amahirwe_y_iterambere_aka_karere_gafite.jpg Abayobozi n’abashoramari batandukanye baganiraga ku kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere aka karere gafite

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *