Haribazwa niba u Rwanda rwaremeye ko rucumbikiye bamwe mu bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, nyuma y’ikiganiro Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020.
Ingingo ebyiri nkuru zagize ikiganiro hagati ya Perezida Ndayishimiye na Huang Xia mu biro bya Perezida w’u Burundi, Kwa Ntare Rushatsi, ni iy’aba bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza n’uburyo ibiro by’intumwa Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Burundi byaba bigiye gufungwa.
Perezida Ndayishimiye na Huang Xia
Ku kibazo cy’aba u Burundi bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwabo mu 2015, Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje gushimangira ko u Rwanda rucumbikiye bamwe muri bo, akaba yifuza ko rwabohereza bakagezwa imbere y’ubutabera. Iyi ni ingingo agarutseho nyuma yo kuyivugira mu nama yahuje abahagarariye Akarere k’Ibiyaga Bigari, mu minsi mike ishize.
Huang Xia yifashishije ubutumwa yatumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, yasubije Perezida Ndayishimiye ko “u Rwanda rufite ubushake bwo kohereza aba ngaba ku buyobozi bw’u Burundi ariko bikozwe n’urwego (mécanisme) cyangwa se igihugu cy’umuhuza.”
Iby’umuhuza (pays médiateur) ngo si ngombwa kuri Perezida Ndayishimiye
Perezida Ndayishimiye yasubije Huang Xia ko hagati y’u Burundi n’u Rwanda hadakenewe umuhuza uturutse mu mahanga, ati: “Kubera ko ibihugu byombi byegeranye cyane kandi abaturage babyo bavuga indimi zijya gusa.”
Yongereyeho ko ikibazo cyonyine kandi gikomeye ibihugu byombi bifitanye, ariko uko u Rwanda rucumbikiye aba bakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.
N’ubwo umwuka ari mubi, hari intambwe zatewe, izindi ziracyaterwa
Kuva Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020, hari intambwe u Rwanda n’u Burundi bimaze gutera mu kugarura umwuka mwiza byari bisanganwe.
Tariki ya 26 Kanama 2020, habanje guhura abakuriye ubutasi bwa gisirikare ku mpande zombi, baganira ku bibazo by’umutekano muke byakunze kuranga imipaka y’ibi bihugu, bahujwe n’urwego rushinzwe kurinda imbibi z’imbibi mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJVM).
Na none ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi; Vincent Biruta w’u Rwanda na Albert Shingiro w’u Burundi mu Kwakira 2020 bagiranye ikiganiro ku mupaka wa Nemba, biyemeza gushyira iherezo ku bibazo bihari.
Perezida Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na Huang Xia, yahishuye ko mu Kuboza 2020, ba Minisitiri b’Ubutabera b’u Rwanda n’u Burundi nabo bazahura, bakagirana ikiganiro kirebana ahanini n’aba bakekwaho guhirika ubutegetsi bw’u Burundi.
Perezida Ndayishimiye yibukije Huang Xia ko UN igendera ku mahame arimo kubahiriza ibiteganywa n’itegeko no kurwanya umuco wo kudahana, bityo agaragaza ko aba bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi baburanishwa n’ubutabera bw’iki gihugu, bakaryozwa ibyaha bakoze.
Huang Xia na we yasabye ko mu gihe u Burundi bwaba bwohererejwe aba bantu, bwabaha ubutabera butabogamye kandi bukubahiriza uburenganzira bwabo. Yanahishuye ko bamwe muri bob amaze kwandikira Perezida Ndayishimiye bamusaba “Imbabazi z’Umukuru w’Igihugu.”


