Abayobozi n’abanyamuryango ba bimwe mu bigo by’imari bikorera mu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo, baravuga ko ifungwa ry’imipaka ihuza Akarere ka Rusizi na RDC ry’igihe kirekire kubera COVID-19 ryagize ingaruka zikomeye cyane ku mikorere yabyo n’iterambere ry’abarigana, bagasaba Leta mu bushishozi bwayo ifungurwa ry’iyi mipaka mu buryo bworohereza abatuye ibihugu byombi kongera guhahirana no gukora ku ifaranga nka mbere.
Akato k’igihe kirekire ku baturage b’Akarere ka Rusizi n’ifungwa ry’imipaka ya Rusizi ya 1, iya 2, uwa Kamanyola mu gice cya Bugarama n’uwa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi wari usanzwe ufunze mbere y’uko n’iki cyorezo gitera, bikomeje kugira ingaruka z’abaturage b’ingeri zose muri aka karere, cyane cyane mu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo,aho basaba ko nyuma yo gukomorerwa bagahura n’ibindi bice by’igihugu hakurikiraho ifungurwa ryeruye ry’imipaka, urujya n’uruza rukongera kubyara umusaruro w’ubukungu n’abafitiye imyenda ibigo by’imari bagatangira kuyishyura batikanga cyamunara za hato na hato.
Sindayiheba Simon utuye mu murenge wa Giheke avuga ko yagurishaga inka abanyekongo akabona amafaranga, akabitsa, akanafata inguzanyo muri Giheke Irembo SACCO akishyura neza, ariko ubu aho imipaka ifungiwe yahagaze bikamugiraho ingaruka zikomeye cyane n’umuryango we.

Ati: ’’Nacuruzaga inka ku banyekongo bakanyishyura neza ngakorana n’iyi SACCO, inguzanyo bampaye nkayishyura neza nkiteza imbere bifatika ariko ubu ifungwa ry’imipaka ryatewe na COVID- 19 ryarabihagaritse byose kandi turi benshi tumerewe nabi gutya. Sinshobora gufata inguzanyo kuko ntacyo nayishyura kuko mu bihe COVID-19 yari ikaze ibyo twoherejeyo hafi ya byose baratwambuye kubera kutabishyuza tubegereye, abari barafashe inguzanyo barabunza imitima y’icyo bazaheraho bishyura,ubwoba bwa cyamunara ni bwose, gufungura imipaka ni cyo gisubizo cyonyine dusigaranye.’’
Uzayisenga Adrienne, umunyamuryango wa Nkamira Sacco ya Kamembe na we ati: “Nakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka,sinashoboraga kubura nibura amafaranga 100,000 mu kwezi, nkabitsa,nkabikuza, none amezi 8 ashize ndaho gusa,igishoro cyarashize,konti yanjye irasinziriye,narahungabanye bikabije, ariko Leta yacu,mu bushishozi bwayo ivuganye n’abaturanyi imipaka igafungurwa,tugakora, ubuzima bwagaruka na koperative zacu ntizikomeze guhungabana.’’
Habimana Jean Paul, umucungamutungo wa Nkamira SACCO ya Kamembe,avuga ko bagezweho n’ingaruka zikomeye, aho bahombye agera kuri 9,000,000 ku yo bagombaga kwinjiza muri uyu mwaka zatewe n’inguzanyo zitishyuwe neza.
Ati: “Bagombaga kwishyura bate se bari mu ngo badakora? Icyakorwaga ni ukubikuza gusa kuko hari umunsi twakiriye abanyamuryango 70, ababitsaga ari 3 gusa abandi babikuza, dufite 9.000.000ziri mu bukererwe zavuye ku nguzanyo zitishyuwe, n’ubundi imikorere y’abanyamuryango ntiranoga neza kubera ko aho bashakishirizaga hagifunze, biracyari ibibazo.’’
Arabihuriraho na mugenzi we wa Giheke Irembo SACCO, Nkurunziza Marc ugira ati: ’’Natwe SACCO yacu yarahahungabaniye cyane,barabikuzaga gusa,nta kubitsa,nta kuguza,nta kwishyura inguzanyo kubera ko nta mikorere twari dufite,gusa ku bufatanye na BNR, hari abagiye bahindurirwa amasezerano ngo boroherezwe kwishyura n’ibihano by’ubukerererwe bikurwaho,ariko gufungura imipaka ni cyo cyaba igisubizo kirambye,cyagarura ibintu mu buryo n’abanyamuryango bakiyongera.’’
Nkurunziza yemeza ko Guheke Irembo SACCO yahungabanye
Mu kiganiro yahaye Bwiza.com kuri iri fungurwa ry’imipaka rikomeje gusabwa n’abaturage mu ngeri zose, Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse yavuze ko bizaterwa n’abaturage ubwabo igihe bazaba bagaragaje neza ko bahashyije iki cyorezo kandi ko hari aho batangiye koroherezwa.
Ati: “Ndabanza kubabwira ko imipaka itigeze ifungurwa , habayeho korohereza nk’abajya kwiga,kwivuza,abaganga bajya mu kazi, n’abandi ariko baguma aho bagiye atari ukugenda bugaruka buri kanya, banafite inzandiko z’inzira, kimwe n’abacuruzi bashobora kwishyira hamwe bakohereza ibicuruzwa muri Congo n’ujya kubicuruza akanishyuza amafaranga akayazanira bagenzi be atari ukugenda umwe,umwe.
Ibyo bavuga birumvikana ariko ifungurwa ry’imipaka rizaturuka kuri bo ubwabo igihe bazaba birinze neza iki cyorezo kigacika, ni ho inzego zibishinzwe zabifatira uwo mwanzuro kandi n’ibigenda byoroshywa biraturuka ku byemezo bifatwa n’inzego z’ubuzima hakurikijwe uko icyorezo gihagaze.’’
Uretse imikorere y’ibigo by’imari itarasubira neza mu buryo nka mbere,hari n’indi mirimo yahagaze,nko kuvunja amafaranga n’indi itari mike mu mujyi wa Rusizi, abaganira n’itangazamakuru bose bakaba bakomeje gutakambira Leta basaba ifungurwa ry’iyi mipaka.
Ibigo by’imari n’abanyamuryango barataka igihombo


