eno5rkrxeae9pl6.jpg

Sadate yashimiye KNC uburyo yigaragaje imbere y’umuzamu

Sangiza iyi nkuru

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020, yashimiye umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) uburyo yigaragaje imbere y’umuzamu we.

Ubwo Gasogi United yari mu myitozo tariki ya 23 Ugushyingo 2020, KNC wari wambaye ikote n’inkweto zo kurimbana za ‘conga’ yafashe umupira (ballon), ajya gutera umuzamu we penaliti.

Nk’uko bigaragara muri videwo iri ku rubuga rwa Gasogi United, KNC mbere y’uko atera uyu mupira, yabanje gusubira inyuma. Yaje gutera ishoti iremereye, atsinda umuzamu wagiye gufatira umupira mu cyerekezo utagiyemo.

eno5rkrxeae9pl6.jpg Ubwo KNC yateraga penaliti

Sadate nyuma yo kubona uburyo KNC basanzwe baterana amagambo yatsinze iki gitego, yamushimiye abinyujije ku rubuga rwa Twitter, aho ahamya ko ibyo uyu muyobozi yakoze byashobora bake.

Yagize ati: “Ndahamya ntashidikanya ko iyi penaliti KNC yateye aba Perezida benshi baa ma EQUIPES batabasha kuyinjiza, burya no muri EQUIPE abakinnyi benshi barazitinya. Courage Président!!!”

Muri uku kwezi, ni inshuro ya kabiri Sadate ashimiye KNC nyuma y’igihe yari amaze igihe amwibasira mu butumwa anyuza kuri Twitter.

Tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ubwo Gasogi United yari imaze gutsinda Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa gishuti, Sadate yagize ati: “Félicitation ku ntsinzi ya Gasogi United, Imyiteguro myiza kuri KNC n’abasore be.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *