50679668628_8243-8f1b5.jpg

Sosiyete icuruza ikanagurisha KTN Rwanda yabonye igihembo cy’umwaka

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wabaye ku wa 5 Ukuboza, Sosiyete Nyarwanda yo kugura no kugurisha ya KTN Rwanda yegukanye igihembo cy’abahize abandi mu gutanga serivisi nziza bizwi nka Service Excellence Awards.

Service Excellence Awards ni ibihembo bitangwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events, byatangwaga ku nshuro ya gatanu.

Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo ikigo gitoranywe nk’icyitwaye neza mu gutanga serivisi mu mwaka runaka hakorwa amatora yo kuri internet, amajwi avuyemo akagira uruhare rwa 40%, andi 60% agatangwa n’itsinda riba ryashyizweho nyuma yo kumva ibitekerezo by’abakiliya ku bigo runaka no gukora ubushakashatsi ku isoko.

50679668628_8243-8f1b5.jpg
KTN Rwanda bishimiye igihembo

KTN Rwanda, yatoranyijwe nk’ikigo gikora akazi ko kugurisha ubutaka n’inzu cyahize ibindi mu gutanga serivisi nziza. Umuyobozi wa KTN Rwanda (www.ktnrwanda.com), Hagenimana Philemon, yavuze ko ari ishema kuba barabashije guhiga abandi bakora bimwe mu gutanga serivisi nziza.

Ati “Iki ni igihembo cyiza kiduhaye imbaraga mu gukora kuko kuba ari twe twabaye aba mbere mu Rwanda mu bigo bikora akazi ko kugurisha ubutaka cyangwa inzu n’indi mitungo itimukanwa biduha imbaraga cyane bituma turushaho gukomeza kongera serivisi twahaga abakiriya bacu.”

Hagenimana yakomeje avuga mu byo bakora byose umukiriya aza imbere.

Ati “Icyo batwitegaho ni ibiciro byiza mu bantu basanzwe bagura ibibanza bya KTN Rwanda cyane muzi ko tugira serivisi yo gukata ibibanza byinshi mu butaka buto kugira ngo buri Munyarwanda wese ashobore kugira aho atura, aho umuntu ashobora kubona ikibanza cya miliyoni 1 900 000 Frw mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali ukaba wakibona kuri miliyoni 6,5 Frw.”

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.

Ati “Icyo tureba ni agaciro gahabwa umukiliya, uriya uba washoye amafaranga ye ashaka serivisi runaka. Ese ibyo atanga bihwanye n’ibyo ahabwa, ibyo nibyo tureba cyane ko muzi ko n’umuyobozi w’igihugu ahora akangurira abantu gutanga serivisi nziza, natwe twaje kugira ngo turebe ko twakunganira n’abatanga serivisi neza iyo babonye icyo gihembo birushaho no kubatera imbaraga zo gukora neza cyane na ba bandi biraraga bakikubita agashyi.”

50680503957_bf0e-70454.jpg
Ubwo KTN Rwanda bashyikirizwaga igihembo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *