Muri iki gihe bigaragara ko icyorezo cya COVID-19 cyongereye ubukana, na Leta ikaza ingamba zo kucyirinda mu rwego rwo kugihashya burundu kandi hari byinshi bigenda byoroshywa mu nsengero ngo abazijyamo babashe gusenga neza, umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura arasanga igihe abayoboke b’amadini n’amatorero bakwirara gato n’icyemezo cyo kongera gufunga insengero cyashoboka, akabasaba n’abayobozi babo kutagikinisha.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku wa 13 Ukuboza, nyuma y’iminsi 3 mu nama y’umwaka ya Conference ya Kibuye yabereye muri paruwasi Nyabinaga mu murenge wa Kirimbi karere ka Nyamasheke, yagarutse ku bukana bwa COVID-19 n’uruhare rw’amadini n’amatorero mu kugihashya, arerura avuga ko igihe abaturage batakaza ingamba zo kucyirinda no guhanganga na cyo, n’umudendezo wo gusenga bari bamaze kugira wahagarara bakongera kwifuza inzu y’Imana bayibona, asaba buri muyobozi mu idini cyangwa itorero gukangurira abayoboke be uko bahuriye mu rusengero ububi bwacyo n’uruhare rwe mu kukirwanya.

Ati: “Ni byo koko icyorezo kiragenda kigira ubukana,abandura ni benshi, abapfa bariyongera,n’igiteye impungenge kurushaho ni uko mu bapfa n’abato barimo. Iki rero,turasaba abakirisitu bacu kimwe n’abandi bayoboke b’amadini n’amatorero kutagikinisha kuko hari abari batangiye kwibwira ko gishobora kuba kirimo kirangira kandi kitararangira.’’
Yunzemo ati: “Twabasabye rero, twanabifasheho umwanzuro kuko twafashe n’ikiganiro cyihariye kuri COVID-19,dusaba abapasiteri n’abandi bari bahagarariye abakirisitu mu nama gukomeza kubikangurira abakirisitu kuva ku ishuri ry’ivugabutumwa kugeza kuri Conference,tubasaba ko kucyirinda babikaza kandi ntibigoye kuko amabwiriza asobanutse. Babakangurire gukomeza kwambara agapfukamunwa neza, gafite isuku, bakarabe buri gihe neza amazi meza n’isabune kandi haba mu nsengero n’ahandi hose bahuriye bibuke guhana intera banirinde ingendo zitari ngombwa, n’ibindi basabwa byose,ibyo twabifasheho umwanzuro,tugiye rwose kugikumira.’’

Kubyerekeranye no kumenya niba kuba baremerewe kubatiza, nk’ababatiza mu mazi menshi bitaba intandaro yo kwanduzanya na bwo yagize ati: “Wabonye ko kurobanura abapasiteri urobanurwa tutamukozaho intoki kandi tuba tunambaye uturindantoki kandi bikorwa neza cyane pe. No kubatiza nta mpungenge zihari bizakunda, bizanakorwa mu buryo kwirinda.
Abemerewe kubatiza ku gahanga byo biroroshye ariko n’ibindi bizakunda,dushobora kubashyira mu mazi menshi ateye imiti muri za pisine igihe tutaremererwa kubajyana ahantu h’imigezi cyangwa ibiyaga, na za yorodani ziteye imiti,tukabatiza bake bake hirinzwe ikivunge, nibigenzurwa neza nta mpungenge bizatera.’’
Muri iyi nama y’umwaka ya Conference ya Kibuye,uretse kurobanura umupasiteri Ntaganda Hitimana, kumenyereza abandi 6 no kugira abashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, ingamba z’ibikorwa by’umwaka utaha, hanasubijwe icyifuzo abayisengeramo bari bamaranye iminsi, aho iyi Conference yari ifite paruwasi zigera kuri 28,iva Nyamasheke ikagera Ngororero na paruwasi imwe ya Nyamagabe, yagabanijwemo kabiri ikabyara Conference nshya ya Nyabinaga, buri yose igira paruwasi 14, bikaba ngo bikemuye byinshi nk’uko babivuze.
Batamuriza SĂ©raphine umwe mu bakirisitu ati: “Turishimye cyane kuko kuva hano ujya ku biro bya Conference I Karongi ufite nk’ikibazo byari ingorabahizi,ariko nk’uko na Leta yacu yegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage natwe twishimiye kubwegerezwa hafi nk’uko twari tumaze igihe tubisaba kandi urebye uburyo iyi Conference yanganaga hari aho umubwiriza wayo aatashoboraga kugera byoroshye, byumvikanaga.’’
Umubwiriza mushya washyizweho,Rev.Dr Mutaganda Marcel yasabye abo yashinzwe kumuba hafi cyane cyane muri iki gihe igihugu gihanganye na COVID-19 bagafatanya kugihashya.
Ati: “Ntibyoroshye guhabwa inshingano mu gihe nk’iki nubwo nari nsanzwe nyobora paruwasi,ariko ndasaba abo nashinzwe kumba hafi, insengero zakinguriwe zigakora zikurikiza amabwiriza yo kwirinda,izitarakingurirwa zikuzuza ibisabwa ngo zikingurirwe kuko zikiri nyinshi cyane,hamaze gufungura insengero 2 gusa muri Conference yose,urumva ko ari ikibazo.’’
Ingamba zo kwirinda iki cyorezo zikomeje gukazwa mu madini n’amatorero nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette,uvuga ko nta rusengero na rumwe rwabaca mu rihumye ngo rufungurwe rutubahirije ibisabwa byose, na nyuma bagakomeza kugenzura ko izafunguriwe zikomeza kubahiriza amabwiriza.


