Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye batatu bo mu muryango umwe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’umukecuru Nyiranzirorera Alexiane w’imyaka 52, umukobwa we Mukandayisenga Rachel w’imyaka 32 wari uhetse uruhinja rw’umwaka umwe, bose uko ari 3 bari batwawe n’umumotari witwa Habimana Philippe kuri moto RB 928 Z.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Motari Habimana yashatse guca ku modoka yo mu bwoko bwa Camion Marcedes Benz RAD 358 C ayigonga mu rubavu igice cy’iburyo ahita yikubita hasi n’abo yari ahetse, bahaguruka yiruka. Abo yari ahetse bose uko ari 3 baguye mu mapine y’inyuma y’iyo kamyo ibakandagirira rimwe bahita bapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyakabuye, Ndabananiye Jean Bosco, yavuze ko uyu Habimana yari akuye aba bagenzi mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo mu murenge wa Butare mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba zo ku wa 17 Ukuboza, aho uyu mugore yari yagiye kuvuza umwana umukecuru akaza kubasura, batashye bagatega iyi moto yabatwariye rimwe,baca mu muhanda Kibangira-Bweyeye batashye mu kagari ka Nyamihanda mu murenge wa Butare,bageze mu gice cya Nyakabuye bakora iyo mpanuka.

Ati:”Muri uko gushaka guca kuri iyo kamyo aciye mu gice cy’iburyo kandi bitemewe, yayigonze ho gato mu rubavu ahita yikubita hasi n’abo ahetse, amahirwe ye agwa mu gice kitegereye imodoka abo ahetse bose uko ari 3 na byo bitemewe bayigwamo amapine y’inyuma arabakandagira bahita bahasiga ubuzima,umuryango umwe uburira icyarimwe abantu 3 gutyo.’’

Yakomeje ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko uyu muhanda ari mushya kandi kuko hano nta bapolisi bo mu muhanda bakunda kuhaba,abamotari batwara abagenzi benshi kuri moto bakanagendera ku muvuduko wo hejuru kandi nta n’ingofero zabugenewe ( Casques) bamwe muri abo bagenzi baba bambaye kuko yo yambarwa n’umumotari n’umwe mu bo atwaye gusa kandi nta wundi wakwitambika imbere y’umumotari ngo agiye kumuhagarika atari umupolisi, tugasaba ko no mu mihanda y’ibitaka nk’iyi abapolisi bahahora, byaba ngombwa na hariya Nyabitimbo muri Butare hakajya sitasiyo ya polisi yajya igenzura ibibera muri uyu muhanda wose kuko aho iri i Nyakabuye na Bugarama ni kure yaho.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba,CIP Karekezi Bonaventure, yihanganishije uyy muryango wabuze abawo, yibutsa abatwara moto kureka kwijandika mu makosa ashobora kubashyira mu kaga adasize n’abo batwaye,kandi ko kunyuriraho ikindi kinyabiziga mu kuboko kw’Iburyo bitemewe,anabihanangiriza ko gutwara abarenze umwe kuri moto, na byo ari amakosa akomeye.

Ati: ’’Imihanda y’igitaka n’iya kaburimbo amategeko ayigenga ni amwe kandi yose agomba kubahirizwa. Uyu we yarenze ku mabwirizwa mu buryo bwinshi kuko yatwaye abagenzi 3 kandi ubundi moto yemerewe gutwara utwaye n’utwawe gusa kandi bose bambaye Casques,none we byose yari yabirenzeho agerekaho no gushaka kunyura kuri iriya modoka mu mukono utari uwe anavuduka cyane. Yahise acika,turacyamushakisha nafatwa arashyikirizwa ubutabera abiryozwe.’’

Yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda cyane cyane muri iyi minsi ishyira iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani usanga impanuka zo mu muhanda ziyongera, bakirinda umuvuduko ukabije.

Yanagarutse kubatwara ibinyabiziga bavuduka basiganwa n’amasaha muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 aho yagize ati: “Muri ibi bihe kandi igihugu gihanganye na COVID-19, abatwara abagenzi turabasaba kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda,ntibayitiranye n’ibihano ahubwo bamenye ko agamije kubungabunga ubuzima bw’abaturarwanda bose, bubahirize amasaha yashyizweho, kuko hakigaragara abafatwa bayarenzeho n’abavuduka basiganwa na yo mu buryo bushobora gukurura impanuka zanavamo imfu.’’

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, umumotari arabura, umushoferi w’iyo kamyo atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama, kimwe na moto n’iyo kamyo yari atwaye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye batatu bo mu muryango umwe
    Imana yakire abababyeyi n’uyumuziranange.Aheza Ni mwijuru

  2. Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye batatu bo mu muryango umwe
    Imana yakire abababyeyi n’uyumuziranange.Aheza Ni mwijuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *