Nyanza: Abahinzi b’urusenda barataka igihombo cya miliyoni 100Frw batewe na Rwiyemezamirimo

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Jyambere Muhinzi Nyanza’ ikorera ubuhinzi bw’urusenda n’imboga mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza barataka igihombo cy’amafaranga asaga miliyoni 100Frw batewe na Rwiyemezamiro wabambuye akanabahemukira.

Iyo koperative ikorera mu cyanya cyatunganyijwe, abayikoreramo bavuga ko uwo rwiyemezamirimo yabambuye amafaranga y’umusaruro yatwaye, naho undi usigaye mu mirima yanga kuza kuwufata ubapfira ubusa.

Umuyobozi w’iyo koperative, Habimana Gerard, yabwiye BWIZA ko bari barahinze urusenda ku buso bungana na hegitali 16 bakagirana amasezerano na rwiyemezamirimo ukomoka muri Kenya, abemerera kubagurira umusaruro ariko nyuma arabatenguha.

Ati: “Twagiranye amasezerano mu kwa munani 2019 twari dufitanye amasezerano y’umwaka umwe. Twumvikanye ko agomba kuzajya atwishyura amafaranga 700 ku kilo ku rusenda rw’icyatsi kibisi.”

Habimana akomeza avuga ko igihe bari batangiye gusarura muri Gashyantare 2020 bamuhaye umusaruro bemeranya ko azabishyura amafaranga miliyoni 24Frw, ariko biza kurangira abambuye.

Ati: “Yatwishyuye miliyoni ebyiri hasigara miliyoni 22 zitarishyurwa. byaje kurangira no gukomeza gusarura bigoranye urusenda rutangira gupfira mu murima.”

Ngo usibye miliyoni 22 bambuwe, hari n’umusaruro w’urusenda wapfiriye mu mirima ufite agaciro k’amafaranga miliyoni 78.

Habimana avuga ko ikibazo bahuye nacyo bakigaragaje bakigeza no ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), uwo rwiyemezamirimo arahagarikwa, umusaruro w’urusenda bahinze ubapfira ubusa.

Ati: “Muri rusange byatugizeho ingaruka zigiye zitandukanye, nka koperative twateganyaga kuzakuramo miliyoni ijana zirenga, ayo twashoye ntabwo twigeze tuyagaruza. Hari abagujije banki bumva ko bagiye kubona amafaranga bakazishyura birangira bayabuze. Tubaze umusaruro wapfiriye mu murima dusanga ufite agaciro ka miliyoni mirongo irindwi n’umunani.”

Icyo gihombo bahuye na cyo cyabagizeho n’izindi ngaruka zirimo amakimbirane yo mu miryango hagati ya bashakanya nk’aho ugasanga umugore uba muri koperative wasabye inguzanyo hanyuma bamaze guhura n’igihombo bigateza umwiryane hagatiye n’umugabo we.

Habimana avuga ko iyo bahamagaye uwo rwiyemezamirimo kugira ngo abishyura amafaranga y’ideni abafite, atitaba telefone.

Mu byifuzo abanyamuryango b’iyo koperative bafite ni uko ubuyobozi bwabafasha kwishyurwa amafaranga bambuwe kandi mu gukemura ikibazo mu buryo burambye bakajya bahuzwa n’isoko kuruta uko bahuzwa na ba rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ikigo NAEB bari gushaka uko ikibazo cy’abo bahinzi cyakemuka.

Ati: “Abambuye abaturage bari batumijwe kugira ngo bavuge uburyo bagomba kuzishyura aya mafaranga, icyumweru gitaha Nyuma ya Noheli hari inama iteganyijwe kugira ngo abahinzi bahabwe umurongo w’uburyo bazishyurwamo.”

Ntazinda asaba bariya bahinzi kudacika intege kuko hateguwe umushinga uzabafasha kongerera agaciro ubuhinzi bakora bw’urusenda, urimo no kubaka uruganda rurutunganyiriza mu Rwanda.

Umushinga Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project watashywe na Perezida wa Repubulika Kagame Paul mu mwaka wa 2015, nyuma yo kuzura utwaye asaga miliyari 6Frw. Wagombaga kuzamura imirenge ya Nyagisozi, Rwabicuma na Cyabakamyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *