“Nta mugore uzigera aba umupadiri.” Papa Francis

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa kiliziya Gaturika ku isi hose papa Francis, yongeye gutsindagira ko nta mugore uzigera aba umupadiri mu idini gaturika.
Ubwo yasozaga urugendo amazemo iminsi mu gihugu cya Swede, papa Francis yatumiye inama y’abanyamakuru aho mu byo baganiriye harimo no kuba nta na rimwe kiliziya gaturika y’I Roma izigera iva ku cyemezo yafashe cy’uko nta mugore uzigera aba umupadiri.
[ad id=”44145″]
Papa francis yagize ati “mutagatifu Papa yohana Pahulo wa II yarabivuze ngo bihagarare, bihagarare.” Nta cyo tugomba kurenzaho.
Ibi papa yabigarutseho ubwo umwe mu banyamakuru w’umugore yari amubajije ko kuba hari aho yakiriwe n’umukuru w’itorero w’umugore ntaho byaba bihurira no kuba mu idini gatulika hari icyo bateganya ku bapadiri b’abagore.
Papa Francis abihakana yivuye inyuma avuga ko idini gaturika ari idini yihariye ko ntaho ihuriye n’andi madini y’inzaduka.
[ad id=”44145″]
Papa francis akomeza avuga ko nubwo hariho ikibazo cy’ubucye bw’abapadiri ku isi, ko amarembo yemerera abagore afunze ndetse ko nta nuzarenga kuri uwo murongo. Avuga ko na Yesu atigeze ahitamo abagore ngo abagire intumwa cyangwa abigisha, ko ariyo mpamvu nta mugore uzigera atorerwa kuyobora misa mu kiliziya gaturika.
Akomeza anavuga ko uretse no kuba abapadiri, ko batangiye kuba abahereza n’abadiyakoni mu minsi ya vuba nabwo mu madini amwe n’amwe, ariko ubusanzwe zikaba ari inshingano z’abagabo.
Aha nanone twibuke ko papa Francis amaze iminsi akora ingendo zitandukanye hirya no hino ku isi aganira n’abanyamadini mu rwego rwo kunoza umubano, aho anateganya gusura leta ya Sudani y’epfo mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *