kigabo.jpg

Dr Thomas Kigabo wari umuyobozi muri BNR yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Dr. Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yapfiriye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

Ni amakuru yemejwe n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

Thomas Kigabo yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga, yakuye muri kaminuza ya LYON 2 mu Bufaransa, akaba yari afite n’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse (masters) mu mibare.

Yinjiye muri BNR mu 2007 nk’umuyobozi ushinzwe w’ubukungu, nyuma y’igihe kirekire akora nk’umuyobozi ushinzwe amasomo n’umuyobozi wa Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Yigishije abanyeshuri mu byiciro bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda na kaminuza ya Jomo Kenyatta, amasomo arimo: ubukungu, ubukungu bw’ifaranga, imibare, n’bukungu buciriritse (microeconomics).

Yari afite ubunararibonye mu bushakashatsi muri politiki y’ifaranga, kwinjiza amafaranga, guteza imbere urwego rw’imari n’iterambere ry’ubukungu.

Nk’umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare runini mu gushyiraho no gushyira mu bikorwa politiki y’ifaranga mu Rwanda, no guteza imbere urwego rw’imari.

Yagize kandi uruhare runini mu biganiro bya politiki n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Banki y’Isi.

Usibye imirimo itandukanye yakoze irebana n’ubukungu, Dr. Kigabo yakundaga gusenga. Yari umuyoboke w’itorero rya ADEPR, bikaba bivugwa ko yigeze no kuba mu buyobozi bukuru bwaryo.

kigabo.jpg Dr Kigabo wa gatatu uturutse iburyo, ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Korali Shalom, Dominic Ashimwe na Alexis Dusabe

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Dr Thomas Kigabo wari umuyobozi muri BNR yapfuye
    Dutakaje umuntu ukomeye cyane muli Economics.Uretse kuba Chief Economist muli National Bank of Rwanda,yabaye Rector of ULK.Mu byerekeye idini,yari Umuvugabutumwa muli ADEPR. Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki Socrates utaremeraga Imana dusenga.

  2. Dr Thomas Kigabo wari umuyobozi muri BNR yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *