U Rwanda rukomeje guha amasomo no kubera intangarugero ibindi bihugu byo mu karere, aho nyuma yo kwigisha Abarundi gusoresha aho baparika amamodoka mu mujyi, ndetse abatwara abanyonzi ku magare muri iki gihugu bakaba baherutse gutegekwa kwambara imyambaro ibaranga, kuri ubu mu gihugu cya Uganda ho abacururiza mu mihanda bakaba bahagurukiwe.
[ad id=”44145″]
Minisitiri ushinzwe umujyi wa Kampala, Beti Olive Kamya, yari aherutse gutegeka abacururiza ku mihanda yo muri uyu mujyi kuhava mu rwego rwo gushyira ku murongo abucuruzi.
Iki cyemezo cyashyigikiwe na perezida Museveni cyo gukura mu mihanda abahacururiza cyafashwe na Kampala Capital City Authority (KCCA), avuga ko ari nk’ubwiyahuzi kurekera aba bacuruzi mu mihanda.
Ibi byatumye abakozi ba KCCA bashinzwe kubahiriza amategeko bafashijwe n’abapolisi batangira igikorwa cyo kwirukana abacururiza mu mihanda cyane cyane abakoreraga mu mujyi rwagati.
Iri yirukanwa rikaba ryababaje aba bacuruzi, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abadepite ndetse n’umuyobozi wa Kampala, Erias Lukwago.
Perezida Museveni yirinze kugira icyo avuga kuri ibi bintu kugeza kuri uyu wa Gatatu ushize nimugoroba, aho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Kawumu State Lodge mu karere ka Luweero, yavuze ko gucururiza mu mihanda byagize ingaruka mbi mu bijyanye no kwegeranya imisoro iva mu bafite amaduka ndetse bikanateza imbogamizi ku rujya n’uruza mu mujyi.
[ad id=”44145″]
Yakomeje asobanura ko kureka abacuruzi bagacururiza ku mihanda yo mumujyi bihombya abafite amaduka bishyura imisoro. Yanaboneyeho kuvuga ko yashinze KCCA gushakisha ahazimurirwa abo bacuruzi.
Umuyobozi wa kampala, Erias Lukwago ntacyo aravuga ku byatangajwe na perezida Museveni nk’ukuriye KCCA, ariko The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko mu nama iheruka ya KCCA yari iyobowe na Lukwago yafashe umwanzuro wemerera abacururiza ku muhanda gukorera ku mihanda ya Nakivubo, Allen Road, Nakivubo Mews, Mackay Road na Kafumbe Mukasa Road guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro buri munsi.
Perezida Museveni ariko yamaganye abanyapolitiki ngo bifatanya n’aba bacururiza ku mihanda avuga ko bari gukina politiki iciriritse mu gihe muri Kampala havugwa abacururiza ku mihanda 1,900 nk’uko byemezwa na KCCA.
Nk’uko twavuze dutangira, mu gihugu cy’u Burundi naho mu mpera z’ukwezi gushize, itariki 31 Ukwakira 2016, hatangiye igikorwa cyo guhiga abatwara abagenzi ku magare batambaye imyambaro (gilets) ibaranga, aho abafashwe bambuwe amagare yabo bagasabwa kujya gushaka iyo myambaro.
Ibi kandi birajyana n’ikindi cyemezo cyo kwishyuza ibinyabiziga bizajya biparika mu mujyi nk’uko bikorwa mu Rwanda. Iki cyemezo kikaba cyaratangajwe kuwa 31 Ukwakira kigomba gutangira kubahirizwa kuwa 01 Ugushyingo 2016.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




