Umufasha wa perezida Kagame yatangaje umurage ukwiye guhabwa abana b’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Madane Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwitoza kurera abana bazagirira igihugu akamaro kandi bakanishimira kukibamo, ibi Jeanette Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016 ubwo umuryango “unit club”wizihizaga isabukuru y’imyaka 20
Umufasha w’umukuru w’igihugu yafuze ko kuzaraga abana b’u Rwanda igihugu bishimiye bizatuma nabo barushaho kugikorera bishimye bikazateza imbere umuryango nyarwanda wose.
[ad id=”44145″]
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje .
Yagize ati “Bavandimwe, kuzaraga abana bacu igihugu bazatura, batongeye gukwirakwira imishwaro, bahunga ababica kandi bava inda imwe, kuzaraga abana bacu igihugu kivugira kandi cyaciye ukubiri no kuba igikoresho cy’abahemu, Kubaraga igihugu, kibahesha ishema n’isheja, bakakirinda abanyarugomo, kikabaheka cyizihiwe. Ni inshingano yacu nk’ababyeyi, ni indahiro nk’abayobozi.”
Akomeza agira ati “mu ntego nyamukuru y’iri huriro, ni ukurebera hamwe no gusangira ibyagezweho mu myaka 20 Unity Club imaze ishinzwe, dushingiye ku nzira ndende mu gutanga umusanzu w’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda,”
[ad id=”44145″]
Jeannette Kagame avuga ko gufasha abaturage guhindura imibereho n’imyumvire bizabarinda kugwa mu bishuko by’abangizi batarashirwa, bibwira ko ikinyoma, gusebanya n’inkuru z’impuha byabaha icyuho bameneramo baza kwangiriza u Rwanda.
Umugore wa Perezida Kagame yasabye abagize Unity Club kumenya uko isi iteye kugirango bibafashe kwihuza nayo bityo babashe gukorera neza u Rwanda.
Unity Club ni umuryango uhuriyemo abayobozi n’abo bashakanye ndetse n’abahoze mu buyobozi muri guverinoma.

Abagize Unity Club bitabiriye isabukuru y'imyaka 20
Abagize Unity Club bitabiriye isabukuru y’imyaka 20

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *