Ibihugu by’Afurika byangiye Loni kubikoramo ubushakashatsi ku burengazira bw'abatinganyi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye agashami kita ku burenganzira bwa muntu kohereje umwe mu nzobere mu bijyanye n’imibanire prof. Vitit Muntarbhorn ukomoka mu gihugu cya Thailand, kureba ibibazo byugarije abaryamana bahuje ibitsina hirya no hino ku isi, ibihugu by’Afurika biri muri uyu muryango byasabye ko uyu mushakashatsi atazahagera kuko ntacyo azaba aje kwigisha.
[ad id=”44145″]
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 4 Ugushyingo, nibwo uhagarariya igihugu cya Botswana muri uyu muryango, mu izina ry’ibihugu byo ku mugabane w’afurika yasabye inama y’uyu muryango w’Abibumbye ko uyu mugabo atazirirwa agera kuri uyu mugabane w’Afurika. Uyu muyobozi yagize ati “twe abanyafurika ntago twakabaye tureberwa muri bene iyo ndorerwamo y’abaryamana bahuje ibitsina kugira ngo tugaragaze ko hariho uburinganire.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo uwo mushakashatsi ashaka kuzaza kubwira abaturage nta cyo byakubaka sosiyete nyafurika. Avuga kandi ko ikintu cyo kuryamana abantu bahuje ibitsina kitakagombye kwigishwa nk’uburenganzira bwa muntu kuko byo birenze ubushobozi bwabwo.
Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Afurika, ngo byandikiye umuryango w’Abibumbye bisaba ko uyu mushakashatsi bitamushaka, kuko ibyo yigisha ntaho bihuriye n’intego ibi bihugu bigenderaho ndetse ko bidashyigikiye iki gikorwa cy’ubutinganyi. Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru kigiye gutangira, nibwo hategerejwe igisubizo ku busabe bw’ibi bihugu.
Kugeza ubu, mu bihugu bigera kuri 73 biri mu muryango w’Abibubye, ibingana na 40% byabyo biracyafite mu bitabo by’amategeko yabyo ingingo yemeza ku kuryamana abntu bahuje ibitsina ari icyaha.
Muri ibyo bihugu byose, umugabane w’Afurika ufitemo ibigera kuri 33 wonyine. Ibi bihugu byose uko ari 33, bikaba bifite itegeko ribuzanya kuryamana abantu bahuje ibitsina. Muri ibyo bihugu harimo nka Uganda, Nigeria, Sudani, Mauritania n’ibindi
[ad id=”44145″]
Hashize igihe gito umunyamabanga a UN Ban Ki-mood asabye ko uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsiba bwakubahirizwa, ibi akaba yarabitangaje nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange nk’u Burusiya ku gushyigikira iryo tegeko.
Iki gitutu cyatewe ahanini no kuba mu mwaka wa 2015, ban ki-moon yarahagaritse bamwe mu bafatanyabikorwa ba UN abaziza ubutinganyi, ariko nubu akaba atavuga rumwe na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango kuko bo batabishyigikiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *