Twifuje kabimbura inkuru yacu tubasogongeza kuri utu twa “Wari uzi ko “ tune kugirango utaza kwicwa n’amatsiko!
Uyu munsi turibanda ku itumanaho n’isakazabumenyi ryogeye ku isi rikoresha ubuhanga buzwi nka Twitter.
Mbere na mbere ariko nagirango nkwibarize nkuko nabivuze haruguru; Mbega waruziko :
- Akarere ka Rwamagana ariko kaza ku isonga mu Turere dukoresha Twitter cyane mu Rwanda.
- Akarere ka Kayonza kasigaye inyuma wagirango ntikanazi ikoranabuhanga rya Twitter icya ari cyo!
- Akarere ka Gisagara kaza imbere ya Nyarugenge mu gukoresha cyane Twitter kabone nubwo ari Akarere haherereye mu cyaro cya kure ugereranije imiterere y’utu turere 2!
- Ese waruzi ko Akarere ka Nyamagabe ariko Karere mu Rwanda gakurikirwa n’abantu benshi kurusha utundi twose !
Ikinyamakuru Bwiza.com mukunda kandi mukurikira muri benshi , dore ko kugeza ubu Bwiza.com iza mu mbuga 2 zisomwa cyane mu Rwanda kurusha izindi mu mbuga zisaga 80 zihakorera itangazamakuru kuri za murandasi,twabateguriye inkuru icukumbuye twibanda ku buryo Uturere dukoresha konti za Twitter zatwo mu buzima bwatwo bwa buri munsi.
Icyo dushimira buri Karere n’uko nibura nta na kamwe kadafite iri koranabuhanga,aha rwose ni sawa ariko ibindi dusanga muri iri sesengura byo turaza kubonamo ko ibyo bidahagije.
[ad id=”44145″]
1.Ese ubusanzwe Twitter tuvugaho ni iki ? Ikora ite ? Guhera ryari ?
Ubusanzwe Twitter ni urubuga nkoranyambaga rufite uburambe bw’imyaka 10 dore ko rwashinzwe mu mwaka wa 2006 ,uru rubuga kandi rukaba ruza ku mwanya wa 3 mu gukoreshwa n’abantu benshi ku isi.
Imbere gato haza izindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook na MySpace kuko kugeza magingo aya Twitter ifite abayikoresha basaga Miliyoni Magana atanu [500.000.000 ] ku isi yose.
Nubwo ariko yagiye irushaho kwitabirwa na benshi , Twitter usanga abantu basanzwe ba rubanda rugufi bakiyitinya kugeza naho bavuga ko ari urubuga ruhuza cyangwa rwagenewe abayobozi bakuru n’abacuruzi bakomeye kabone nubwo nta kuri kurimo.
Yewe uwanavuga ko n’Abasitari cyangwa ibyamamare byinshi bidapfa gukandire kuli Twitter ntiyaba abeshye . Usanga benshi kuri za Instagram na Facebook ,Badoo nahandi ariko Twitter rwose ubanza yaratitije abantu kandi nyamara nirwo rubuga rufite ubuhanga n’ubushobozi buhambaye mu kuba rwaguhuza n’abo ukeneye cyangwa bagukeneye ku buryo bworoshye
Ubutumwa bugufi bwa Twitter bwitwa Tweet buba bugizwe n’inyuguti 140 ariko bisaba uyikoresha kuba uzobereye mu gukoresha ubu buryo kuko hari uburyo bahinahina amagambo message washatse gutanga ikumvikana kandi nk’igitabo cy’amapaji 100!
Kuri Twitter iyo ushatse gushimangira ijambo ukoresha akantu kazwi nka “Akamenyetso k’inyuguti ya H” mu runyamazuru aka wa murundi bakitaHashTag ,ugahita womekaho ijambo nta mwanya usizemo icyo gihe rigahindura ibara usoma ubutumwa akabona ko waritsindagiye koko mu ibara ry’ubururu.
Tweet cyangwa message ya Twitter ubusanzwe mu busobanuro bw’ijambo[ Etymological explanation ] ubwaryo ducishirije nkuko tubisanga Nkoranyamagambo ya Kaminuza ya Cambridge twavuga ko ari ijwi ry’akanyoni !
Burya tubyuka twumva utunyoni mu ruturuturu abatagira amasaha bashakaga kwibatura mu ya rubika bacungana n’amajwi yazo,…
Burya inyombya n’utundi tunyoni tutubyutsa nazo ziba zi ‘Twitteringa’!
Bukaba burakeye ,tukajya gushabika ejo bikaba uko gutyo gutyo!
Compangie ya Mpuzamahanga icuruza iri koranabuhanga yitwa Twitter Inc ku isi yo isobanura iri jambo nko gushaka kuvuga ko uburyo ikoresha ihuza abantu ari “Ijwi rituje ariko ritwaye ubutumwa buhambaye bw’imbaturamugabo“!
Kwa kundi nyine ubunyoni buvuga twese n’iyonka tukibatura !
[ad id=”44145″]
2.Perezida Paul Kagame aza mu bakuru b’ibihugu ba mbere ba Afurika bakoresha Twitter ariko aba Meya bacu hafi ya bose banze gukoresha iri koranabuhanga!
Nyuma y’isozwa ry’urugamba rwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , mu rugamba rukaze aho umwana yariraga nyina ntiyumve , hakurikiyeho intambara yo kubaka u Rwanda ariko hibandwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi ICT.
Ibikorwa remezo byarubatswe yemwe hanashyirwaho umuyoboro uzwi nka Optic Fiber cyangwa Fibre Optic uhuza inzira ya za murandasi inyaruka ubwo kandi Leta ishora imari mu kugeza ibi bikorwaremezo kuri buri nzego zayo ndetse n’izigenga buhoro buhoro no ku baturage muri rusange.
Abayobozi barimo n’abo uturere bahawe uburyo bwo kubibyaza umusaruro , ngizo za BlackBerry, Telefoni ngendanwa zihenze cyane kugirango bazifashishe mu gukemura ibibazo byabo bayobora ariko na nubu usanga hari abatazi icyo baherewe iryo tumanaho kuko bazikubise imifuka baricecekera.
Cyokora bamwe bazi kwigana imbwirwaruhame basubiramo amagambo aba yavuzwe n’abandi bayobozi bakuru kandi ibyo ndabishima, ariko kwigana ibikorwa byabo bayobozi baba babakuriye ugasanga ni ihurizo rikomeye.
Kuyoborwa n’umu Perezida w’icyamamare mu gukoresha Twitter nka Paul Kagame ariko wowe byongeye uri n’umuyobozi ntugire konti ya Twitter uba uri umubeshyi cyangwa umunebwe.
Mbega ntuba unasobanutse simvugira mivumbi kumuvumba kandi ntako igihugu kitaba cyakoze ngo kiguhe ibikenerwa byose yewe kinakwishyurire murandasi wirirwa uryamishije ikarinda ubwo ishira buri kwezi Leta ikishyura indi utanakoresha ngo abo uyobora bahabwe amakuru vuba.
Mu byaduhagurukije nk’Itangazamakuru nibi byarimo byo kukubwira ko warukwiye kwisubiraho muyobozi uwo ariwe wese utagira Konti ya Twitter, turaguhwituye kandi ngo “Abajya inama Imana irabasanga “ kuko nta mutwe umwe wigira kandi izi Twitter mudakoresha ni nka wa Mukobwa wabuze umuranga…!
Nyamara nibaza ukuntu Umuyobozi w’Akarere agenda akamara imyaka 3 cyangwa 2 adakoresheje Twitter kandi Perezida wa Repubulika nta munsi w’ubusa atayikoresha bikansiga nkibaza uyu muyobozi koko mu bijyanye no kumenya uko isi igenda ateye ate,ikintu kinanira gushyikira na mba !
Ese Nyakubahwa Meya ubu ko mbona nimero za telefoni zanyu ziba zimanitse ku miryango ntituboneho konti za Twitter z’Uturere muyobora twavuga ko mu kazi kenshi muhorana muzabasha kwitaba buri muturage uzabahamagara abakeneye cyane ko bamwe mutajya mwitaba nimero mutazi?
Ese mama we! ntimushaka no kumenya ibyo Umukuru w’Igihugu aba yatangaje cyangwa na Minisitiri w’Intebe n’abandi bantu baba batandukanye kugirango mumenye ibintu biba bigezweho mu makuru atandukanye ku miyoborere y’igihugu ko kandi Twitter iza mu myanya ya mbere mu kuyatangaza!
Erega muri iri cukumbura ryacu twabonye n’uturere tudakurikira [Following ] Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuri Twitter ariko ibi byo ni agahomamunwa.
3.Uko Uturere twose dukurikirana mu gukoresha Twitter mu Rwanda.
Ku isonga haza Akarere ka Rwamagana na Tweets 2351 mu gihe cy’imyaka 5 konti yako ya Twitter imaze ishinzwe.
Nubwo aka Karere gakurikirwa n’abantu bake bagera kuli 966 [ Followers ] nako kakaba gakurikira abandi 999 [ Following ] usanga kadacika intege kari mu tuza k’uruhembe rw’abakoresha iri koranabuhanga.
Iyo ukoze igereranya usanga aka Karere nibura gasohora ubutumwa 2 ku munsi mu gihe Akarere ka Nyuma ariko Kayonza ko mu myaka 3 kamaze gafite Twitter Account usanga gafite Ubutumwa 22 gusa n’abagakurikira 209 nako kagakurikira 175 gusa bivuze ko mu mwaka Akarere kagera uri Konti ya Twitter yako nka 2 gusa.
Kayonza kandi usanga iheruka kwandika ku rukuta rwayo rwa Twitter mu kwezi kwa Werurwe 2016, amazi 8 arihiritse cyane ko hajya hashira n’umwaka ntawanditseho ukibaza niba aka Karere kadafite ikibazo mu mikorere y’ibijyanye n’itangazamakuru bikakuyobera.
Uturere hafi 15 muri 30 u Rwanda rufite usanga twarashinze inkuta za Twitter muri 2011, mu 2012 Uturere twakoze inkuta za Twitter ni 7 naho mu 2013 Uturere twashinze izi nkuta ni 6.
Mu gihe utundi 2 dusigaye two twari twarabyibagiwe ahari aritwo Nyagatare na Kicukiro, bikaba bitumvikana ukuntu nka Kicukiro iza inyuma kandi yarayoborwaga na Jules Ndamage wigeze kuba umunyamakuru, nabyo ni agahomamunwa.
Gisagara iza ku mwanya wa 2 ,Muhanga ku mwanya wa 3 , Huye ku mwanya wa 4 Kamonyi ikaza ku mwanya wa 5.
Rubavu ku mwanya wa 6 naho Nyarugenge ku mwanya wa 7 izisigaye nta nubwo zarizageza kuri Tweets 1000 nibura nkuko mubibona ku mbonerahamwe [hasi] muri ya mya 5 cyangwa 4 zimaze zishinze Konti za Twitter.
Duhereye inyuma ku Karere gaherekeza utundi ho twavuga ko Kayonza ikurikirwa na Karongi ,hakaza Ngoma ,Rusizi na Gatsibo utu Turere uko ari 5 nta na Tweets 100 bafite mu myaka 5 tumaze dukoresha iri koranabuhanga.
Nka Ngoma na Karongi ho Konti za Twitter zabo wagirano zatoye uruhumbu kuko hashize imyaka 4 batageraho na Rutsiro umwaka wihiritse batarebyeho kandi mba numva birata ibikorwa byiza bakora bitazwi n’isi na rubanda bajejwe kuyobora.
Mwibaze namwe nk’Akarere ka Karongi kanafite ahakorerwa ubukerarugendo hangana kuriya, ngaho ikiyaga cya Kivu ,urutare rwa Ndaba n’ahandi.
Ukareba Akarere nka Kayonza gafite mu nshingano guteza imbere Pariki y’Akagera n’amazi y’ikiyaga cya Muhazi bitamenyekanishwa bikakuyobera rwose.
Gasabo irimo icyicaro cy’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda [Village Urugwiro] ugasanga ababishinzwe nta n’agafoto ka Kigali Convention Centre kari ku rukuta rwayo kandi yubatse mu Karere kabo yewe na za Stades z’imikino zikubatsemo, Kaminuza nka ULK n’ibindi bikorwa remezo bihambaye ngizo za Special Economic Zone Gasogi ntiwareba ariko wapi baracyasinziriye kabisa mu iterambere ry’itumanaho.
Nyamara Akarere nkaka kagasigara inyuma mu gutangaza ibihakorerwa kuri Twitter ukumva biteye isoni n’agahinda.
Ese ubukerarugendo tuvuga bwinjiza amafaranga buzapfa kwizana tutamamaje ibikorwa byacu n’ahantu nyaburanga dufite mu Turere twacu ba Nyakubahwa bayobozi b’Uturere?

[ad id=”44145″]
4.Udushya twabonye mu icukumbura twakoze !
- Icyo Uturere hafi ya twose twibandaho ni ugushyiraho amakuru y’Umuganda ngarukakwezi gusa gusa ukagirango batumanyeho ariko byo biranumvikana ku baba babyibuka.
- Dukurikije ukuntu muri 2011 ariho Konti za Twitter nyinshi zakozwe ubanza hari ikintu cyari cyabaye hakabaho guhwiturwa kuko konti Twitter zarashinzwe karahava gusa ntizatinze gukwama!
- Akarere ka Nyamagabe karusha aka Nyarugenge abagakurikira benshi nkuko twabitangaje haruguru kandi kakaba kanaza kw’isonga mu bakurikirwa n’abantu benshi mu Turere twose tw’u Rwanda gusa nta makuru kagira ahagije.
- Musanze bibuka Twitter ari uko habayeho umuhango wo kwita izina ingagi gusa ubundi bagaterera agati mu ryinyo kandi ubwo bafite Pariki y’igihugu y’Ibirunga iba ikeneye gutangwaho amakuru menshi ibindi ntubibabwire!
Ntitwasoza iyi nkuru tudashimiye byimazeyo uturere tuza mu tw’imbere ,utu Turere ni natwo usanga dufasha Itangazamakuru mu buryo bufatika kuko umuyobozi udakoresha Twitter kumubaza inkuru ni nko gukama ikimasa.
Ikindi kandi twagaya n’abanyamabanga bihariye ba ba Meya hamwe n’abashinzwe imikorere n’imikoranire [ Public Relations Officers ] b’Uturere .
Kuko ni nabo bakagombye kuzamura izi mbuga nkoranyambaga bakazambika, hakavaho ubu bwambure usanga nta kintu kibereyeho uretse amashuhso y’inyubako z’uturere gusa habe na bya byivugo by’intore aho sanga byanditseho ni mbarwa, byahe byo kajya !
[ad id=”44145″]
5.Uyu munsi ni Uturere ubutaha ni za Minisiteri n’Intara ndetse n’ibindi bigo bya Leta
Ubwo twategura iyi nkuru hari umuturage w’Akarere ka Nyarugenge utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite wadusabye ko mu byo tuzandika twanasaba ubutaha mu igenzura ry’imihigo ko hajya hanarebwa ibikorwa nkibi kuko nta kuntu wavuga ngo wabaye uwa 1 mu mihigo kandi Twitter yawe yambaye ubusa nabyo byaba birimo ka tena.
Ikinyamakuru Bwiza.com wakibona kuli Twitter wandika BwizaNews cyangwa @Bwizanews ugakanda ahabugenewe ukajya ubona amakuru yacu buri kanya uko buri nkuru isohotse mu kanya nk’ako guhumbya.
Wanadukurikira kandi kuzindi Konti zabo dukorana nabo nka RwandaPress24 cyangwa wanditse @RwandaTopNews tunashimira ubufatanye twagiranye mu gukora iki kegeranyo.
Icyegeranyo kibanze gusa ku mikoreshereze y’urubuga rwa Twitter rwogeye mu koreshwa nk’umuhora uhuza ubutegetsi n’abo buyobora ku isi yose ,aho twibandaga ku Turere tw’u Rwanda by’umwihariko.
6.Ubutumwa bwihariye ku basomyi muri rusange n’abayobozi by’umwihariko
Niba hariho gahunda yo gukurura abashoramari mu Rwanda kugeza aho u Rwanda ubu rufite umwanya wa 2 mu kworohereza abashoramari [ Doing Business Report 2016 ],muri Afurika yose wowe ukaba utagira konti ya Twitter koko ubu urabona hatari ikintu wakagombye gukosora ?
Igihugu cy’u Rwanda ni icyacu ntawe dusiganya ngo bizakorwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga na RDB gusa wowe wirirwana Smartphones zikaze ariko nibura udashobora no kunyura ku mugezi cyangwa igiti kiza ngo ugifotore ucyerekane ubwire amahanga uti “Dore u Rwanda “ wenda ukanapfa kwandikaho uti “Come and See how much more is beautiful, my motherland Rwanda“!
Ubu turi mu nkundura yo kunoza gahunda ya HeForShe ya Perezida Paul Kagame afatanyije n’abandi bayobozi bakomeye, tugomba kandi no guhangana n’abirirwa baharabika u Rwanda baruvuga uko rutari bo kandi bari tayari kurusebya ureke wowe utabyitaho…
Harya ubwo wa muyobozi we uzahagarara imbere y’imbaga y’urubyiruko uyisabe gukoresha imbugankoranyambaga nawe utazikoza ntibazakureba bakakunegura ?
Ubu koko kurata u Rwanda tubiharire abana bato nabo badafite n’amikoro yo guhangana n’ibiciro bya murandasi nabyo bizamuka buri munsi kurusha iby’iburayi!
Igihugu ntibagikunda mu magambo gusa,habaho no guhaguruka ugakotana, uwandika akandika ukora ibindi akabikora ariko kukiratira abatakizi n’abakizi nabo ntibabe aka wa wundi “Wambaye ikirezi utamenya ko kera “ byo ni inshingano yacu twese nk’abitsamuye!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David Bwiza.com/ Kigali


