Raporo ya Reporters without Borders yemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu biniga ubwisanzure by’itangazamakuru, n’ubwo Dr Kayumba Christophe atemera ko u Rwanda nk’igihugu rwaba runiga itangazamakuru, iyi nzobere muri politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’Itangazamakuru yemera ko imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko ritisanzuye, ibintu ahuza n’ubukene bw’ibasiye uyu mwuga.
Dr Kayumba Christophe ati “ Itangazamakuru ridafite amafaranga rirakoreshwa”, aya magambo asobanura neza ikibazo kiri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ari nacyo cyagarutsweho na raporo y’abanyamakuru batagira umupaka “Reporters without boreders”

Dr Kayumba kandi asanga itangazamakuru ryo mu rwanda rifite imbogamizi yo kutagira abantu barifitemo ubunararibonye, ibi avuga ko byatewe n’amateka n’imikorere y’itangazamakuru byo hambere kuko kuri ubu abakabaye bagaragaza ubu bunararibonye bamwe barafunzwe kubera Jenoside abandi barishwe ndetse na nyuma ya Jenoside ngo abanyamakuru ntibajya batinda muri uyu mwuga kuko ari umwuga ukennye.
Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yahitanye abanyamakuru 55 bakoraga uyu mwuga,
Dr Kayumba ati “Itangazamakuru hano ntabwo rihemba neza, kugirango urirambemo uri umuhanga hano sinzi ko byashoboka”
Ati “Raporo iherutse ntaho itaniye n’izabanje, ubundi kugirango umenye ubwisanzure bw’itangazamakuru bisaba ibintu bitatu: amategeko na politiki y’itangazamakuru, ukareba ibibazo bya politiki mu gihugu cyangwa imikorere ya politiki hanyuma ukareba ubukungu bw’igihugu ibyo nibwo bishingirwaho,
Njyewe ngiye kureba urwego rw’amategeko, nibaza ko amategeko ari meza niyo mpamvu dufite n’ibitangazamakuru byinshi, ikibazo kinini aho kiri ni mu bukungu”
Kuba ubushobozi bw’ibitangazamakuru bwo kuba byakwifasha kohereza abanyamakuru kujya gutara inkuru, bikabahemba neza butarangerwaho niyo mpamvu ituma itangazamakuru rigaragara nk’irinizwe kuko nta munyamakuru wavuga ibitagenda aho akura amaramuko.
Dr Kayumba ati “ Ahanini ikibazo mu Rwanda gihari ntabwo ari umubare w’ibitangazamakuru cyangwa amategeko agenga itangazamakuru cyangwa umuntu ubuza umunyamakuru ngo wikora iki, ahubwo ni umunyamakuru ubwe ushobora kwibuza ibyo byose ”
Akomeza agira ati “ Nta gihe na kimwe umunyamakuru azahabwa uburenganzira, nta leta yari yabaho ngo ikore umunsi mukuru ivuge iti muze mbahe uburenganzira, ahubwo umunyamakuru ubwe ashyira mu bikorwa uburenganzira bwe umuntu akabubangamira ariko wabushyize mu bikorwa kandi iyo abubangamiye ugomba kuburana ”
Ese umugabane w’Afurika ukeneye itangazamakuru rimeze gute?
[ad id=”44145″]
Hagabimana Eugene we nk’umuyobozi wa Radio Salus akaba n’umwarimu muri kaminuza agaragaza icyo ibitangazamakuru byo muri Afurika bikwiye kwitaho.

Hagabimana ati “ Itangazamakuru Afurika ikeneye ni irifasha kugaragaza isura nyayo y’Afurika, ntabwo isura y’Afurika ari intambara n’inzara hari n’ibindi byinshi byiza bikorwa muri Afurika ariko nanone itangazamakuru Afurika ikeneye ntanubwo ari no guhisha n’ibyo bibi. itangazamakuri ni ubutegetsi bwa kane, ntanubwo n’iterambere cyangwa demokarasi ngo igerweho itangazamakuru ritabigizemo uruhare”
Avuga ko itangazamakuru ribereyeho kugaragaza ibigenda ariko ntirinahishire ibitagenda, yemeza ko aho itangazamakuru ryaba rihishira ubutegetsi bubangamira abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose iryo tangazamakuru ryaba rifite ikibazo
Kubwa Hagabimana ngo ibitangazamakuru by’abazungu ntibijya bivuga neza umugabane w’Afurika, ngo bibona uyu mugabane nk’uwayogojwe n’intambara n’ibibazo. ibi ngo niyo mpamvu ibitangazamakuru byo kuri uyu mugabane bikwiye kwiyubakira ubushobozi ntibishingire kuri za France24, RFI, Reuters n’ibindi.
Icyakora Hagabimana yemeza ko hari n’ubwo ibibi bishobora kuba bigasaba itangazamakuru kubigaragaza kuko bituma abategetsi n’abandi bafata ibyemezo babikosora.
Hagabimana kandi asanga umugabane w’Afurika uzahorana ibibazo mu gihe cyose imyanya y’ubuyobozi ku isi nk’ubuyobozi bwa LONI, IMF n’ibindi bigo bikomeye bigifitwe n’abazungu gusa.
[ad id=”44145″]
Agaruka ku muti wakemura ibibazo biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Dr Kayumba Christophe yagize ati “Nagira abashoramari inama yo gushyira amafaranga mu itangazamakuru, n’abanyamakuru bagashyira hamwe bakagira ubushobozi, abanyamakuru bashyize hamwe kugirango hagire ubajegajeza byagorana, kandi na ya mafaranag yaza kuko amafaranga akurikira itangazamakuru ryiza”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


