Nyuma ya Kayishema, Col Setako nawe yaguye muri gereza yari afungiyemo muri Benin

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize twabagejejeho inkuru ivuga ko uwahoze ari perefe wa Kibuye, Clement Kayishema yitabye Imana aguye muri gereza yo muri Mali yari afungiyemo kubera uruhare yagize muri jenoside, ubu andi makuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Colonel Ephrem Setako nawe wari ufungiye muri gereza yo muri Benin yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

[ad id=”44145″]

Uyu Colonel Setako wahoze mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR), yavukiye mu cyahoze ari Komini Nkuli muri Ruhengeri mu 1949, yiga amashuri yisumbuye muri Musanze, yinjira mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1971 ari muri promotion ya 12 kimwe na ba Gen IG Gratien Kabiligi, Colonel BEM Ndengeyinka, Lt Colonel BEMS Ildephonse Rwendeye, Lt Colonel BEM Ephrem Rwabarinda, Lt Colonel BEMS Alphonse Nteziryayo, Major Paul Mbonigaba n’abandi.

Ari muri ESM, Col. Setako yakurikiye amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu mategeko (Licence en Droit), mu 1994 akaba yari ashinzwe ibijyanye n’amategeko n’ibibazo by’ubucamanza muri minisiteri y’ingabo.

[ad id=”44145″]

Col. Setako yashinjwaga kuba umwe mu bateguye ubwicanyi akanabushyira mu bikorwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yashinjwaga gutegura, gushishikariza ubwicanyi, gutegeka gukora ubwicanyi ndetse no kugira ubwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi b’abasivili muri Ruhengeri no mu mujyi wa Kigali. Yanashinjijwe kandi gukwirakwiza intwaro ku ngabo z’u Rwanda, Interahamwe no ku basirikare ngo bari binjirijwe kwica gusa.

Kuwa 25 Gashyantare 2004 nibwo Setako yatawe muri yombi afatiwe mu Buholandi, yoherezwa Arusha kuwa 17 Ugushyingo 2004 ahakana ibyaha byose yashinjwaga.

[ad id=”44145″]

Urubanza rwe rwatangiye kuwa 25 Kanama 2008 imbere y’icyumba cya mbere cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rurangira kuwa 26 Kamena 2009.

Kuwa 25 Gashyantare 2010, nibwo uru rukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 azira kugira uruhare muri jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi yoherezwa gufungirwa mu gihugu cya Benin ari naho yaguye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *