Abasirikare kabuhariwe bo muri repubulika ya Lebanese iherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, mu rwego rwo kugaragaza ubuhangange n’imbaraga bafite, barya inzoka ari mbisi bakanakora indi myitozo y’imbaraga idasanzwe.
Nk’uko binagaragara mu mafoto ndetse binakwirakwizwa mu binyamakuru bitandukanye, ngo aba basirikare bakora iby’abantu babona bagatangara bashaka kugaragaza imbaraga z’igisirikare cyabo.

Ikindi kandi ngo aba basirikare bakora imyitozo bagamije gutera ikirenge mu cya Vladimir Putin, Perezida w’Uburusiya benshi batangarira haba mu myitozo ngororamubiri,politiki ndetse no mu gisirikare.
Putin w’Uburusiya n’ubwo ari perezida, ni umwe mu bihangage bizwi ku isi bifite umukandara w’umukara na dani zigera ku 9 mu mukino wa Judo n’indi ifitanye isano na Karate, ikindi kandi akaba umuhigi w’ibisamagwe by’umwihariko akaba ari umusirikare ngo ubasha kuba yajya mu misozi miremire iri ku bukonje buri musi ya 0° C akaba yabasha kuhagenda nta mwabaro yambaye hejuru.

Aba basirikare nabo rero imyitozo yabo ngo usanga bashaka gutera ikirenge mu cye, dore ko ayoboye igihugu cy’igihangage ku isi mu bya gisirikare, politiki n’ibindi.
Ikindi kandi ngo mu muco w’Abarabu, hari umugani uvuga ko kwitwa igihangange ari uko uba wajajanze umutwe w’inzoka ari nzima, bo bakaba bawumenesha amenyo.
[ad id=”44145″]
Ibindi mu mafoto:


[ad id=”44145″]

![]()
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/bwiza.com


