Nyuma y’iminsi 30 Maj. Dr Rugomwa na mugenzi we Nsanzimfura Mamerito bafunze hategerejwe ibizava mu iperereza ku cyaha baregwa cy’umufatanye mu kwica umwana w’umuhungu witwa Theogene Mbarushimana, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Nyamirambo rwasubitse uru rubanza.
Maj. Dr Rugomwa Mupenzi Aimable mu rubanza ruheruka, yari yahakanye ko yishe uriya mwana yabigambiriye ahubwo ko yitabaraga aziko ari igisambo cyamuteye. Ari na cyo cyatumye aba bagabo 2 bahabwa iminsi 30 ngo habanze harebwe ibimenyetso bifatika.
[ad id=”44145″]
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2016, nibwo byari biteganyijwe ko uru rubanza aba bagabo 2 baregwamo rusubukurwa, aho Maj Dr Rugomwa Mupenzi yagaragaye wenyine mu rukiko, uwo bareganwa ndetse n’abamwunganira batabonetse.
Nk’uko byatangajwe na Maj Rugomwa, ngo mugenzi we bareganwa ntiyabonetse kubera impamvu y’uburwayi, ariko urukiko rwo ruvuga ko ibyo nta shingiro bifite kuko rutabimenyeshejwe mbere.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazaburanishwa ubutaha, akazaboneraho n’umwanya wo kujya kwiga neza urubanza asoma dosiye imushinja, dore ko ngo yanatinze kuyibona nk’uko yabigaragarije urukiko.
Ku itariki ya 13 Nzeri, nibwo uyu musirikare wavuriraga ku bitaro bya Kanombe Maj Dr Rugimwa yemereye imbere y’urukiko ko yakoze icyaha cyo gukubita umwana w’imyaka 18 bikamuviramo urupfu, akavuga ko yitabaraga kuko uwo mwana yari aje kumwiba kandi ngo yaranamurwanyije.
[ad id=”44145″]
Mbarushimana Theogene yishwe kuwa 09 Nzeri 2016 mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


